1
Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye,
2
Nuko isi igasohora imitwaro yayo (ibiyirimo),
3
Umuntu azavuga ati “Ese noneho (isi) yabaye iki?”
4
Uwo munsi (isi) izavuga inkuru zayo (z’ibyayibereyeho),
5
Kubera ko Nyagasani wawe azaba yayibitegetse.
6
Kuri uwo munsi, abantu bazasohoka (mu mva) batatanye kugira ngo berekwe ibikorwa byabo.
7
Icyo gihe uzaba yarakoze icyiza gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihemberwe).
8
N’uzaba yarakoze ikibi gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihanirwe).