Isomero ryose rya Islamu

99 - The Earthquake - Az-Zalzalah

:1

Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye,

:2

Nuko isi igasohora imitwaro yayo (ibiyirimo),

:3

Umuntu azavuga ati “Ese noneho (isi) yabaye iki?”

:4

Uwo munsi (isi) izavuga inkuru zayo (z’ibyayibereyeho),

:5

Kubera ko Nyagasani wawe azaba yayibitegetse.

:6

Kuri uwo munsi, abantu bazasohoka (mu mva) batatanye kugira ngo berekwe ibikorwa byabo.

:7

Icyo gihe uzaba yarakoze icyiza gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihemberwe).

:8

N’uzaba yarakoze ikibi gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihanirwe).