Isomero ryose rya Islamu

98 - The Clear Proof - Al-Bayyinah

:1

Ba bandi bahakanye bo mu bahawe igitabo ndetse n’ababangikanyamana, ntibashobora kureka ubuhakanyi (bwabo) kugeza bagezweho n’ikimenyetso kigaragara;

:2

(Icyo kimenyetso ni) Intumwa (Muhamadi) iturutse kwa Allah, ibasomera inyandiko zejejwe (Qur’an).

:3

Zikubiyemo inkuru n’amategeko bitunganye.

:4

Kandi abahawe igitabo bacitsemo ibice nyuma y’uko bagezweho n’ikimenyetso kigaragara (kuko mbere y’uko Intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa, bose bayemeranyagaho kuko yari yarahanuwe mu bitabo byabo, ariko imaze kuza bamwe barayihakana).

:5

Kandi (no mu bitabo byabo) nta kindi bari barategetswe kitari ukugaragira Allah, bakaba ari we biyegurira wenyine, bahozaho iswala, ndetse bakanatanga amaturo. Kandi iryo ni ryo dini ritunganye.

:6

Mu by’ukuri abahakanye bo mu bahawe igitabo ndetse n’ababangikanyamana bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo; abo ni bo babi mu biremwa.

:7

Naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza; abo ni bo beza mu biremwa.

:8

Ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo bizaba Ijuru rihoraho, ritembamo imigezi; (iryo Juru) bazaribamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Ibyo (bihembo) ni iby’utinya Nyagasani we.