1
Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni Twe twayikumanuriye mu ijoro ry’igeno,
2
Ni iki cyakumenyesha ijoro ry’igeno?
3
Ijoro ry’igeno riruta amezi igihumbi (ibyiza bikozwe muri iryo joro birusha ibihembo ibikozwe mu gihe kingana n’amezi igihumbi)!
4
Abamalayika na Roho (Malayika Jibril) barimanukanamo babiherewe uburenganzira na Nyagasani wabo, kubera igeno (bazanye amategeko agenga) buri kintu cyose,
5
Iryo (joro ryose) riba ryuje amahoro (n’impuhwe za Allah ku bagaragu be) kugeza umuseke utambitse.