Isomero ryose rya Islamu

96 - The Clot - Al-`Alaq

:1

Soma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose),

:2

Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso,

:3

Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Nyirubuntu uhebuje,

:4

We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu,

:5

Yigishije umuntu ibyo atari azi.

:6

Oya! Mu by’ukuri umuntu ararengera (arahakana kandi agakora ibibi),

:7

Iyo amaze kubona ko yihagije (kubera ibyo atunze).

:8

Mu by’ukuri (umenye ko) kwa Nyagasani wawe ari ho garukiro.

:9

Ese (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi (Abu Jahl) ubuza

:10

Umugaragu (wacu Muhamadi) kugaragira?

:11

Ese (yabuza ate umugaragu wacu) aramutse ari mu nzira y’ukuri,

:12

Cyangwa ari gukangurira (abantu) kugandukira Allah (mbwira icyaba iherezo ry’umubuza)?

:13

Ngaho mbwira (Abu Jahl) aramutse ahinyura (ukuri) akanatera umugongo,

:14

Ese ntabwo azi ko Allah abona (ibyo akora)?

:15

Oya! Natarekera aho, tuzamufata uruhanga rwe turukururire mu muriro,

:16

Uruhanga rubeshya, rw’urunyabyaha.

:17

Ngaho nahamagare abambari be,

:18

Natwe tuzahamagara abamalayika bacu barinda umuriro (kugira ngo bamukanire urumukwiye).

:19

Oya! (Yewe Muhamadi), ntukamwumvire (Abu Jahali), ahubwo ujye wubama (usali) uniyegereze Allah