1
Ndahiye igiti cy’umutini n’icy’umuzeti,
2
N’umusozi wa Sinayi,
3
N’uyu mujyi utekanye (Maka),
4
Mu by’ukuri twaremye umuntu mu ishusho nziza,
5
Hanyuma tuzamushyira mu rwego rwo hasi cyane (ageze mu zabukuru atagishoboye kugira icyo yimarira).
6
Uretse babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza (n’iyo bageze mu zabukuru, hari ibikorwa byo kwiyegereza Imana bakomeza gukora); abo bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru).
7
None se nyuma y’ibyo (yewe muntu), ni iki kigutera guhakana umunsi w’ibihembo?
8
Ese Allah si We Mucamanza usumba abandi?