Isomero ryose rya Islamu

95 - The Fig - At-Tīn

:1

Ndahiye igiti cy’umutini n’icy’umuzeti,

:2

N’umusozi wa Sinayi,

:3

N’uyu mujyi utekanye (Maka),

:4

Mu by’ukuri twaremye umuntu mu ishusho nziza,

:5

Hanyuma tuzamushyira mu rwego rwo hasi cyane (ageze mu zabukuru atagishoboye kugira icyo yimarira).

:6

Uretse babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza (n’iyo bageze mu zabukuru, hari ibikorwa byo kwiyegereza Imana bakomeza gukora); abo bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru).

:7

None se nyuma y’ibyo (yewe muntu), ni iki kigutera guhakana umunsi w’ibihembo?

:8

Ese Allah si We Mucamanza usumba abandi?