1
Ese (yewe Muhamadi) ntitwakwaguriye igituza?
2
Tukagutura umutwaro (tukorohereza gusohoza ubutumwa),
3
Wari ukuremereye umugongo?
4
Tukanamenyekanisha izina ryawe?
5
Mu by’ukuri nyuma y’ingorane haza ibihe byiza.
6
Rwose, nyuma y’ingorane haza ibihe byiza.
7
Bityo nuhuguka, ujye ushishikara (mu kugaragira Allah).
8
Kandi (imigambi n’ibyiringiro byawe) ujye ubitura Nyagasani wawe (wenyine).