93 - The Morning Hours - Ađ-Đuĥaá
:1
Ndahiye agasusuruko,
:2
N’ijoro igihe ryijimye,
:3
(Yewe Muhamadi), Nyagasani wawe ntiyagutereranye kandi nta n’ubwo yakwanze.
:4
Kandi rwose ubuzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri wowe kurusha ububanza (ubw’isi).
:5
Mu by’ukuri Nyagasani wawe azaguha kandi uzishima.
:6
Ese ntiyagusanze uri imfubyi akaguha icumbi (abakwitaho)?
:7
Akanagusanga udasobanukiwe (Qur’an n’amategeko yayo), nuko akakuyobora?
:8
Akaba yaranagusanze uri umukene maze akagukungahaza (akaguha kunyurwa)?
:9
Bityo, ntugahutaze imfubyi,
:10
Ntukanakankamire uje asaba.
:11
Kandi ingabire za Nyagasani wawe (yaguhaye), ujye uzigaragaza (umushimira).