1
Ndahiye agasusuruko,
2
N’ijoro igihe ryijimye,
3
(Yewe Muhamadi), Nyagasani wawe ntiyagutereranye kandi nta n’ubwo yakwanze.
4
Kandi rwose ubuzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri wowe kurusha ububanza (ubw’isi).
5
Mu by’ukuri Nyagasani wawe azaguha kandi uzishima.
6
Ese ntiyagusanze uri imfubyi akaguha icumbi (abakwitaho)?
7
Akanagusanga udasobanukiwe (Qur’an n’amategeko yayo), nuko akakuyobora?
8
Akaba yaranagusanze uri umukene maze akagukungahaza (akaguha kunyurwa)?
9
Bityo, ntugahutaze imfubyi,
10
Ntukanakankamire uje asaba.
11
Kandi ingabire za Nyagasani wawe (yaguhaye), ujye uzigaragaza (umushimira).