Isomero ryose rya Islamu

92 - The Night - Al-Layl

:1

Ndahiye ijoro igihe riguye,

:2

N’amanywa igihe atangaje,

:3

N’uwaremye ikigabo n’ikigore,

:4

Mu by’ukuri ibikorwa byanyu biratandukanye,

:5

Wa wundi utanga (amaturo) akanagandukira (Allah),

:6

Kandi akizera icyiza (Ijuru),

:7

Tuzamworohereza inzira y’ibyiza.

:8

Ariko uzaba umunyabugugu, akirata yumva ko yishoboye,

:9

Akanahinyura icyiza,

:10

Tuzamworohereza inzira y’ibibi,

:11

Kandi ubwo azaba arimbuka (ajyanywe mu muriro), umutungo we nta cyo uzamumarira.

:12

Mu by’ukuri ukuyobora ni ukwacu.

:13

Kandi mu by’ukuri ni natwe tugenga iby’imperuka n’ibibanza (iby’isi).

:14

Bityo, mbaburiye umuriro ugurumana.

:15

Nta we uzawinjiramo utari inkozi y’ibibi,

:16

Wa wundi wahinyuye (ukuri) akanagutera umugongo.

:17

Ariko ukora ibikorwa byiza, azawurindwa,

:18

Wa wundi utanga umutungo we kugira ngo yiyeze,

:19

Kandi ntashishikazwe no kwiturwa n’uwo yagiriye neza.

:20

Ahubwo (akabikora agamije) gushaka kwishimirwa na Nyagasani we, Uwikirenga.

:21

Kandi rwose azishima (ubwo azinjira mu Ijuru).