Isomero ryose rya Islamu

91 - The Sun - Ash-Shams

:1

Ndahiye izuba n’urumuri rwaryo,

:2

N’ukwezi igihe kurikurikiye,

:3

N’amanywa igihe agaragaje urumuri (rw’izuba),

:4

N’ijoro igihe riritwikiriye,

:5

N’ikirere ndetse n’Uwagihanze,

:6

N’isi n’Uwayirambuye,

:7

Na roho n’uwayitunganyije;

:8

Hanyuma akayigaragariza ikibi n’icyiza,

:9

Mu by’ukuri uweza roho ye (akubaha Allah kandi agakora ibikorwa byiza) yaratsinze,

:10

Kandi rwose uwatereranye roho ye ari mu gihombo,

:11

Abantu ba Thamudu bahinyuye (Intumwa yabo) kubera kwigomeka,

:12

Ubwo ubarusha ububi yahagurukanaga ibakwe (akajya kwica ingamiya y’imbyeyi),

:13

Nuko Intumwa ya Allah (Swaleh) irababwira iti “Muramenye! Iyo ni ingamiya ya Allah (ntimuyigirire nabi), kandi ntimuyibuze gushoka!”

:14

Ariko baramuhinyuye (ya ngamiya) barayica. Nuko Nyagasani wabo arabarimbura ku bw’icyaha cyabo, ndetse bose abarimbura mu buryo bureshya (baba abakuru n’abato, abakire n’abakene, ndetse n’abakomeye n’abaciriritse).

:15

Kandi (Allah) ntatinya ingaruka zabyo.