Isomero ryose rya Islamu

90 - The City - Al-Balad

:1

Ndahiye uyu mujyi (wa Maka),

:2

Nawe (Ntumwa Muhamadi) utuye uyu mujyi,

:3

N’umubyeyi (Adamu) n’abo yabyaye,

:4

Mu by’ukuri twaremye umuntu (agomba kunyura) mu ngorane.

:5

Ese akeka ko nta n’umwe wamushobora?

:6

Aravuga ati “Nakoresheje umutungo mwinshi.”

:7

Ese akeka ko nta n’umwe umubona?

:8

Ese ntitwamuhaye amaso abiri,

:9

Ndetse n’ururimi n’iminwa ibiri?

:10

Tukanamwereka inzira ebyiri (iy’icyiza n’ikibi)?

:11

Ariko ntiyigeze ashaka kunyura mu nzira igoranye (iganisha ku byiza n’intsinzi).

:12

Ese ni iki cyakumenyesha iyo nzira igoranye?

:13

(Ni) ukubohora umucakara,

:14

Cyangwa gutanga amafunguro ku munsi w’amapfa,

:15

(Ayo mafunguro ukayaha) imfubyi mufitanye isano rya bugufi,

:16

Cyangwa umukene wambaye ubusa (ubayeho mu kaga).

:17

Hanyuma akaba umwe mu bemeramana, bakanagirana inama zo kwihangana ndetse bakanagirana inama zo kugira impuhwe.

:18

Abo ni abo mu kuboko kw’iburyo (mu Ijuru).

:19

Naho abahakanye amagambo yacu, ni abo mu kuboko kw’ibumoso (mu muriro).

:20

Bazaba bafungiranye mu muriro (badafite aho binjirira n’aho basohokera).