Isomero ryose rya Islamu

89 - The Dawn - Al-Fajr

:1

Ndahiye umuseke,

:2

N’amajoro cumi (ya mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Dhul-Hijja),

:3

N’ikitari igiharwe ndetse n’igiharwe (mu biremwa byose bya Allah),

:4

N’ijoro iyo rihita,

:5

Ese muri izo (ndahiro) ntiharimo ibimenyetso bifatika ku muntu ufite ubwenge (bituma areka ibyaha n’ubuhakanyi)?

:6

Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagenje aba Adi?

:7

(Abantu b’) Irama (bari barebare cyane), bafite n’inyubako ndende (zifite inkingi ndende),

:8

Bo (abo ba Irama) ntihigeze haremwa abandi bameze nka bo mu yindi mijyi.

:9

N’aba Thamudu bacongaga urutare mu bibaya (bakarukoramo inyubako)?

:10

Na Farawo wari ufite imambo (yazirikagaho abantu abakorera iyicarubozo)?

:11

Ba bandi bakoze ubugizi bwa nabi mu mijyi,

:12

Maze bayikwizamo ubwangizi bukabije,

:13

Nuko Nyagasani wawe abasukaho ibihano bibabaza,

:14

Mu by’ukuri Nyagasani wawe yiteguye guhana (inkozi z’ibibi).

:15

Iyo Nyagasani agerageje umuntu, akamwubahisha akanamuhundagazaho ingabire, aravuga ati “Nyagasani wanjye yanyubahishije.”

:16

Nyamara yamugerageza akamugabanyiriza amafunguro, akavuga ati “Nyagasani wanjye yaransuzuguje!”

:17

Oya! Ahubwo ntimugirira neza imfubyi,

:18

Ndetse nta n’ubwo mubwirizanya kugaburira abakene!

:19

Kandi murya imirage (y’abandi) mukayimara,

:20

Ndetse mugakunda imitungo bikabije.

:21

Oya! Umunsi isi izasandazwa (igacikamo ibice),

:22

Nuko Nyagasani wawe akaza (guca imanza) ndetse n’abamalayika bari ku mirongo ikurikiranye,

:23

Kandi uwo munsi umuriro wa Jahanamu uzazanwa. Kuri uwo munsi, umuntu azibuka, ariko se uko kwibuka kuzamumarira iki?

:24

Azicuza avuga ati “Iyaba nari narateganyirije ubuzima bwanjye (nkora ibikorwa byiza)!

:25

Kuri uwo munsi ibihano (Allah) azahanisha nta wundi ushobora kubihanisha.

:26

Kandi azanaboha (abahakanyi) ukuboha kutashoborwa n’undi uwo ari we wese.

:27

(Umwemeramana azabwirwa ati) “Yewe roho ituje!”

:28

“Garuka kwa Nyagasani wawe umwishimiye na We akwishimiye!”

:29

“Maze winjire mu bagaragu banjye (b’intungane)”,

:30

“Uninjire mu Ijuru ryanjye!”