Isomero ryose rya Islamu

88 - The Overwhelming - Al-Ghāshiyah

:1

Ese inkuru y’ikizatwikira (abantu ku munsi w’imperuka) yakugezeho?

:2

Kuri uwo munsi, uburanga bwa bamwe buzaba busuzuguritse,

:3

(Igihe bari ku isi) babaga bakora bashishikaye (basenga ibindi bitari Allah), (ariko ku mperuka) bazaba bananiwe (kandi bafite ikimwaro).

:4

Bazajya mu muriro utwika (bawuhiremo);

:5

Kandi bazanyweshwa ku isoko (y’amazi) yatuye,

:6

Nta byo kurya bazaba bafite uretse ibyatsi birura kandi bifite amahwa,

:7

(Ibyo byo kurya) ntibizigera bibabyibushya cyangwa ngo bibamare inzara.

:8

Kuri uwo munsi kandi (ubundi) buranga buzaba bukeye;

:9

Bwishimiye ibikorwa byabwo,

:10

(Ba nyirabwo bazaba bari) mu Ijuru ry’ikirenga,

:11

Aho batazumva amanjwe,

:12

Hazaba harimo isoko itemba,

:13

Hazaba harimo ibitanda byigiye hejuru,

:14

N’ibikombe biteguwe (neza),

:15

N’imisego itondetse ku mirongo (neza),

:16

N’amatapi arambuye (biryoheye ijisho).

:17

Ese ntibitegereza uko ingamiya zaremwe?

:18

N’uburyo ikirere cyahanitswe?

:19

N’uburyo imisozi yashimangiwe (mu butaka)?

:20

N’uburyo isi yarambuwe?

:21

Bityo, (yewe Muhamadi) bibutse kuko mu by’ukuri wowe uri uwibutsa,

:22

Ntukabashyireho igitugu.

:23

Ariko utera umugongo (urwibutso) akanahakana,

:24

Allah azamuhanisha ibihano bihambaye.

:25

Mu by’ukuri iwacu ni ho garukiro ryabo,

:26

Hanyuma mu by’ukuri ni twe tuzabakorera ibarura