Isomero ryose rya Islamu

87 - The Most High - Al-'A`lá

:1

Singiza izina rya Nyagasani wawe, Uwikirenga,

:2

We waremye akanatunganya (buri kintu),

:3

Akanakigenera (gahunda yacyo yose), hanyuma akayikiyoboramo,

:4

Ni na We umeza ubwatsi mu nzuri,

:5

Hanyuma akabwumisha bugahindura ibara.

:6

Rwose (yewe Muhamadi) tuzakwigisha (gusoma Qur’an), bityo ntuzayibagirwa,

:7

Keretse ibyo Allah azashaka (ko wibagirwa). Mu by’ukuri azi ibigaragara n’ibitagaragara.

:8

Tuzanakorohereza inzira yo gukora ibyiza.

:9

Bityo, ibutsa (abantu) igihe urwibutso rwabagirira akamaro,

:10

Mu by’ukuri hazibuka wa wundi utinya (Allah),

:11

Ariko inkozi y’ibibi izarugendera kure (urwibutso),

:12

(Uwo) ni we uzajya mu muriro uhambaye (akawuhiramo),

:13

Aho atazapfa (ngo aruhuke) cyangwa ngo agiriremo ubuzima (bwiza).

:14

Mu by’ukuri wa wundi wiyejeje (akirinda ibyaha) yamaze kubona intsinzi

:15

Akanasingiza izina rya Nyagasani we ndetse akanakora iswala.

:16

Ariko mwe mwikundira ubuzima bwo kuri iyi si,

:17

Nyamara ubwo ku mperuka ari bwo bwiza kurushaho ndetse buzanahoraho.

:18

Mu by’ukuri ibi (mubwirwa) biri mu byanditswe byo hambere,

:19

Inyandiko (zahishuriwe) Ibrahim na Musa.