1
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
2
Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.
3
Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
4
Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka.
5
Ni wowe (wenyine) dusenga, kandi ni wowe (wenyine) twiyambaza
6
Tuyobore inzira igororotse
7
Inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abo warakariye cyangwa abayobye.