Isomero ryose rya Islamu

86 - The Nightcommer - Aţ-Ţāriq

:1

Ndahiye ikirere n’ikimurika nijoro;

:2

Ni iki cyakumenyesha ikimurika nijoro?

:3

Ni inyenyeri imurika cyane (irabagirana).

:4

Nta muntu utagira umugenzuzi (abamalayika bashinzwe kugenzura ibikorwa bya muntu).

:5

Ngaho umuntu niyitegereze icyo yaremwemo!

:6

Yaremwe mu mazi ataruka (intanga),

:7

Aturuka hagati y’umugongo n’imbavu (zo mu gituza)

:8

Mu by’ukuri (Allah waremye uwo muntu mu ntanga) afite ubushobozi bwo kumuzura.

:9

Umunsi amabanga azahishurwa,

:10

Icyo gihe (umuntu) nta mbaraga azaba afite cyangwa ngo agire umutabara.

:11

Ndahiye ikirere gitanga imvura igenda igaruka,

:12

N’isi isaduka (kugira ngo ibiti n’ibimera bimere),

:13

Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni imvugo itandukanya (ukuri n’ikinyoma),

:14

Kandi ntabwo ari imvugo idafite umumaro.

:15

Mu by’ukuri (abahinyura ukuri) bacura umugambi mubisha (wo kurwanya ubutumwa bw’ukuri),

:16

Maze nanjye (Allah) nkaburizamo umugambi wabo.

:17

Bityo, abo bahakanyi bahe igihe (yewe Muhamadi), ubarindirize gato (bazibonera ibizababaho).