Isomero ryose rya Islamu

85 - The Mansions of the Stars - Al-Burūj

:1

Ndahiye ikirere gifite inyenyeri nini nyinshi (zimurika nijoro),

:2

N’umunsi w’isezerano (umunsi w’imperuka),

:3

N’umunsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat).

:4

Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe,

:5

Ubwo bacanaga umuriro ugurumana cyane,

:6

Ubwo babaga bawicaye impande,

:7

Kandi babaga bashungereye ibyo bakoreraga abemeramana (babatwika).

:8

Kandi nta kindi babahoraga usibye kuba baremeye Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Ushimwa cyane,

:9

Ufite ubwami bw’ibirere n’isi! Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu.

:10

Mu by’ukuri abatoteje abemeramana n’abemeramanakazi (babakorera iyicarubozo), nyuma ntibicuze (kuri Allah), bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, banahanishwe ibihano bitwika.

:11

Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi ihebuje.

:12

Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) birakaze.

:13

Mu by’ukuri ni We waremye (ibiremwa bitari biriho) kandi ni na We uzabigarura (ku munsi w’imperuka).

:14

Kandi ni We Ubabarira ibyaha, Umukunzi (w’abemeramana),

:15

Nyiri Ar’shi, Nyirikuzo,

:16

Ukora ibyo ashaka akanabinoza.

:17

Ese wamenye inkuru z’ingabo?

:18

Za Farawo n’iz’aba Thamudu?

:19

Ahubwo abahakanye (bakomeje) guhinyura (ukuri).

:20

Kandi Allah azi neza ibikorwa byabo byose (kandi azabibahanira).

:21

Ahubwo iyi ni Qur’an yubahitse,

:22

(Yanditse) ku rubaho rurinzwe (Lawuhul Mahfudh).