Isomero ryose rya Islamu

84 - The Sundering - Al-'Inshiqāq

:1

Igihe ikirere kizasandara (ku munsi w’imperuka),

:2

Nuko kikumvira (itegeko rya) Nyagasani wacyo, kandi ibyo birakwiye (ko kimwumvira),

:3

N’igihe isi izaringanizwa,

:4

Maze igasohora ibiyirimo (abapfuye), igasigarira aho,

:5

Nuko ikumvira (itegeko rya) Nyagasani wayo, kandi ibyo birakwiye (ko imwumvira),

:6

Yewe muntu! Mu by’ukuri ukorana umuhate imirimo yawe ugana kwa Nyagasani wawe, kandi muzahura (ku munsi w’imperuka).

:7

Bityo, uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye) mu kuboko kw’iburyo,

:8

Azabarurirwa mu buryo bworoshye,

:9

Kandi azasubira mu bantu be (umuryango we wakoze neza ku isi, ndetse n’abagore azagororerwa bo mu ijuru) yishimye!

:10

Naho uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye, akacyakirira) inyuma y’umugongo,

:11

Azisabira kurimbuka,

:12

Kandi azahira mu muriro ugurumana.

:13

Mu by’ukuri (mu buzima bwo ku isi) yabaga mu muryango we yishimye,

:14

Mu by’ukuri yibwiraga ko atazagaruka (kwa Nyagasani we).

:15

Nyamara si byo! Mu by’ukuri Nyagasani we yabaga amubona neza.

:16

Bityo, ndahiye igicu gitukura cy’izuba rirenga,

:17

N’ijoro n’ibyo ritwikira (byose),

:18

N’ukwezi igihe kuzuye,

:19

Ko rwose muzanyura mu byiciro bitandukanye (mu buzima bwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka)

:20

Ese babaye bate, kuki batemera?

:21

Ndetse n’iyo basomewe Qur’an ntibajya bubama.

:22

Ahubwo abahakanye bahinyura (Intumwa Muhamadi n’inyigisho ze).

:23

Kandi Allah azi neza ibyo bahisha (mu mitima yabo).

:24

Bityo, bagezeho inkuru y’ibihano bibabaza.

:25

Uretse abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru).