Isomero ryose rya Islamu

83 - The Defrauding - Al-Muţaffifīn

:1

Ibihano bikomeye bizahanishwa abatuzuza ibipimo,

:2

Ba bandi igihe bapimiwe n’abandi bantu, basaba kuzurizwa ibipimo,

:3

Nyamara bo bapimira (abandi), bakabaha ibituzuye.

:4

Ese bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe),

:5

Ku munsi uhambaye?

:6

Umunsi abantu (bose) bazahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa?

:7

Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’inkozi z’ibibi (cyanditsemo ibikorwa byazo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Sijiini.

:8

None se ni iki cyakumenyesha Sijiini?

:9

Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama.

:10

Uwo munsi ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura,

:11

Ba bandi bahinyura umunsi w’ibihembo.

:12

Kandi nta wundi uwuhakana usibye urengera (imbibi za Allah) w’umunyabyaha,

:13

(Wa wundi) usomerwa amagambo yacu (yo muri Qur’an) akavuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”

:14

Oya! Ahubwo ibyo bakoraga (ibyaha) byatwikiriye imitima yabo.

:15

Oya! Mu by’ukuri kuri uwo munsi bazabuzwa kureba Nyagasani wabo.

:16

Maze bahire mu muriro ugurumana.

:17

Nuko babwirwe bati “Ibi ni byo mwajyaga muhinyura.”

:18

Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’abakora ibyiza (cyanditsemo ibikorwa byabo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Iliyyuuna.

:19

None se ni iki cyakumenyesha Iliyuna?

:20

Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama.

:21

(Abamalayika) begereye Allah ni bo bazakibera abahamya.

:22

Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru);

:23

Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo).

:24

Uzabona uburanga bwabo burabagirana kubera ibyishimo.

:25

Bazahabwa ikinyobwa gipfundikiye,

:26

Intama ya nyuma (y’icyo kinyobwa) izaba ifite impumuro y’umubavu wa Miski. Kubera ibyo rero, ngaho abarushanwa nibarushanwe.

:27

(Icyo kinyobwa) kizaba kivanze na Tas’niim (amazi y’isoko ituruka mu iriba ryo mu ijuru)

:28

Isoko izanyobwaho n’abazaba bari hafi (ya Allah).

:29

Mu by’ukuri (ku isi) inkozi z’ibibi zajyaga ziseka abemeramana,

:30

Bazinyuraho zikabaryanira inzara.

:31

Zaba zisubiye mu miryango yazo, zikabagira urwenya.

:32

N’iyo zababonaga, zaravugaga ziti “Mu by’ukuri bariya barayobye.”

:33

Nyamara ntabwo (izo nkozi z’ibibi) zashinzwe kuba abagenzuzi (b’abemeramana).

:34

Ariko uyu munsi, abemeramana ni bo bari buseke abahakanyi.

:35

Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo).

:36

Ese abahakanyi ntabwo bahembewe ibyo bajyaga bakora?