Isomero ryose rya Islamu

100 - The Courser - Al-`Ādiyāt

:1

Ndahiye amafarasi yiruka cyane avuza imirindi,

:2

Akubita (ibinono) bigatarutsa ibishashi by’umuriro,

:3

N’amafarasi agaba igitero mu rukerera,

:4

Akanatumura umukungugu,

:5

Akinjira hagati mu ngabo z’umwanzi.

:6

Mu by’ukuri umuntu ni indashima kuri Nyagasani we,

:7

Kandi rwose ibyo yabibera umuhamya,

:8

Ndetse akunda imitungo bikabije.

:9

Ese ntazi ko hari igihe abari mu mva bazazurwa?

:10

N’ibiri mu bituza (by’abantu) bigashyirwa ahagaragara?

:11

Mu by’ukuri uwo munsi Nyagasani wabo azaba azi neza ibyabo.