1
Ndahiye amafarasi yiruka cyane avuza imirindi,
2
Akubita (ibinono) bigatarutsa ibishashi by’umuriro,
3
N’amafarasi agaba igitero mu rukerera,
4
Akanatumura umukungugu,
5
Akinjira hagati mu ngabo z’umwanzi.
6
Mu by’ukuri umuntu ni indashima kuri Nyagasani we,
7
Kandi rwose ibyo yabibera umuhamya,
8
Ndetse akunda imitungo bikabije.
9
Ese ntazi ko hari igihe abari mu mva bazazurwa?
10
N’ibiri mu bituza (by’abantu) bigashyirwa ahagaragara?
11
Mu by’ukuri uwo munsi Nyagasani wabo azaba azi neza ibyabo.