101 - The Calamity - Al-Qāri`ah
:1
Ikizahonda (umunsi w’imperuka)!
:2
Ikizahonda ni iki?
:3
Ni iki kizakumenyesha ikizahonda?
:4
Ni umunsi (w’imperuka), ubwo abantu bazamera nk’ibinyugunyugu binyanyagiye,
:5
N’imisozi ikamera nk’amoya (akemurwa ku matungo) atumuka
:6
Bityo, uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaremera (bikaruta ibibi),
:7
Azaba mu buzima bw’umunezero (Ijuru),
:8
Ariko uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaba utaremereye (bikarutwa n’ibibi),
:9
Ubuturo bwe buzaba ari mu muriro witwa Hawiya.
:10
Ni iki cyawukumenyesha (umuriro wa Hawiya)?
:11
Ni umuriro ugurumana bikabije!