Isomero ryose rya Islamu

101 - The Calamity - Al-Qāri`ah

:1

Ikizahonda (umunsi w’imperuka)!

:2

Ikizahonda ni iki?

:3

Ni iki kizakumenyesha ikizahonda?

:4

Ni umunsi (w’imperuka), ubwo abantu bazamera nk’ibinyugunyugu binyanyagiye,

:5

N’imisozi ikamera nk’amoya (akemurwa ku matungo) atumuka

:6

Bityo, uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaremera (bikaruta ibibi),

:7

Azaba mu buzima bw’umunezero (Ijuru),

:8

Ariko uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaba utaremereye (bikarutwa n’ibibi),

:9

Ubuturo bwe buzaba ari mu muriro witwa Hawiya.

:10

Ni iki cyawukumenyesha (umuriro wa Hawiya)?

:11

Ni umuriro ugurumana bikabije!