1
Mwarangajwe no gushaka kwigwizaho ubutunzi,
2
Kugeza ubwo mugeze mu mva,
3
Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya (ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe).
4
Oya na none! Bidatinze muzamenya.
5
Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho (bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo, ntimwari guhugira mu by’isi).
6
Mu by’ukuri muzabona umuriro wa Jahiim!
7
Rwose muzawibonera imbonankubone.
8
Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi).