Isomero ryose rya Islamu

102 - The Rivalry in world increase - At-Takāthur

:1

Mwarangajwe no gushaka kwigwizaho ubutunzi,

:2

Kugeza ubwo mugeze mu mva,

:3

Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya (ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe).

:4

Oya na none! Bidatinze muzamenya.

:5

Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho (bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo, ntimwari guhugira mu by’isi).

:6

Mu by’ukuri muzabona umuriro wa Jahiim!

:7

Rwose muzawibonera imbonankubone.

:8

Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi).