Isomero ryose rya Islamu

80 - He Frowned - `Abasa

:1

(Intumwa Muhamadi) yazinze umunya inatera umugongo.

:2

Ubwo umuntu utabona (Abdullah bin Umm-Maktum) yari aje ayisanga (igihe yigishaga bamwe mu bikomerezwa by’Abakurayishi).

:3

Ese wabibwirwa n’iki? Wenda arashaka kwiyeza?

:4

Cyangwa akakira urwibutso, hanyuma urwibutso rukamugirira akamaro?

:5

Naho wa wundi wirata yumva ko adakeneye (kuyoboka),

:6

Ni we witaho,

:7

Kandi nta cyo wabazwa aramutse atiyejeje (ngo ave mu buhakanyi, kuko wowe icyo ushinzwe ari ugusohoza ubutumwa bwa Allah gusa).

:8

Ariko wa wundi uje akugana yihuta,

:9

Kandi akaba atinya (Allah n’ibihano bye),

:10

Uramwirengagiza (ukita ku bandi),

:11

Oya ntibikwiye! Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso.

:12

Bityo, ubishaka nayizirikane.

:13

(Iri) mu nyandiko zirinzwe mu cyubahiro (Lawuhul Mahfudh),

:14

Zubahitse kandi zejejwe,

:15

Ziri mu maboko y’abanditsi (abamalayika bajyana ubutumwa ku bantu),

:16

B’abanyacyubahiro kandi b’inyangamugayo.

:17

Umuntu (w’umuhakanyi) navumwe! Mbega ukuntu ari umuhakanyi (w’indashima)!

:18

Ese (Allah) yamuremye mu ki?

:19

Yamuremye mu ntanga, arangije amugenera uko azabaho,

:20

Nuko amworohereza inzira (y’imibereho ye).

:21

Nyuma amugenera urupfu no gushyingurwa,

:22

Kandi igihe azabishakira azamuzura.

:23

Oya! Nyamara (umuntu) ntarakora ibyo yamutegetse.

:24

Ngaho umuntu niyitegereze amafunguro ye;

:25

Uko tumanura amazi (mu kirere) yisuka ari menshi,

:26

Nuko tugasatura ubutaka uko bikwiye (kugira ngo amazi abashe kubwinjiramo n’imbuto zimere),

:27

Maze tukabumezamo impeke,

:28

N’imizabibu n’imboga,

:29

N’imizeti n’imitende,

:30

N’imirima igizwe n’ibiti by’inzitane,

:31

N’imbuto n’ubwatsi,

:32

Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu.

:33

Ariko ubwo urusaku ruziba amatwi (impanda y’imperuka) ruzaza,

:34

Uwo munsi umuntu azahunga umuvandimwe we,

:35

(Ahunge) nyina na se,

:36

N’umugore we n’abana be,

:37

Kuri uwo munsi, buri muntu azaba afite ibimuhangayikishije (bituma atita ku bandi).

:38

Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba bwererana,

:39

Bamwenyura, bishimiye inkuru nziza bahawe (y’Ijuru).

:40

Naho uburanga (bw’abahakanyi) kuri uwo munsi buzaba bwuzuye umukungugu,

:41

Bwarenzwe n’umwijima.

:42

Abo ni bo bahakanyi b’inkozi z’ibibi.