Isomero ryose rya Islamu

79 - Those who drag forth - An-Nāzi`āt

:1

Ndahiye abamalayika bashikanuza (roho z’abahakanyi) n’ubukana buhambaye,

:2

N’abamalayika bakuramo (roho z’abemeramana) bitonze,

:3

N’abamalayika bogoga ikirere bihuta (batwaye izo roho),

:4

N’abamalayika bihutana (ubutumwa babuzaniye intumwa za Allah ku isi).

:5

N’abamalayika bashyira mu bikorwa ibyo bategetswe.

:6

Umunsi (impanda ya mbere izavuzwa), maze isi n’imisozi bigatigita bikabije (buri kiremwa kigapfa),

:7

(Umutingito wa mbere) uzakurikirwa n’undi mutingito (maze buri kiremwa kizuke),

:8

Uwo munsi imitima (ya bamwe) izaba ifite ubwoba n’agahinda,

:9

Ndetse n’indoro yabo izaba yaciye bugufi (isuzuguritse).

:10

Bazavuga bati “Ese mu by’ukuri tuzasubizwa mu buzima (bwacu bwo ku isi) twahozemo?”

:11

“Ese n’iyo twaba twabaye amagufa ashangutse?”

:12

Bazavuga bati “Uko kugaruka kwacu (ku isi twifuza) kwaba ari igihombo!”

:13

Mu by’ukuri hazabaho indi mpanda izavuzwa rimwe gusa.

:14

Icyo gihe bazisanga imusozi (bongeye kuba bazima nyuma yo gupfa).

:15

Ese inkuru ya Musa yakugezeho?

:16

Ubwo Nyagasani we yamuhamagaraga ari mu kibaya gitagatifu cya Tuwa (agira ati),

:17

“Jya kwa Farawo kuko rwose yigometse.”

:18

Umubwire uti “Ese ushobora kwiyeza (ukareka icyaha cy’ubuhakanyi, ukaba umwemeramana)?”

:19

“Nkakuyobora kwa Nyagasani wawe kugira ngo umutinye?”

:20

Nuko (Musa) amwereka igitangaza gihambaye.

:21

Ariko (Farawo) yarahinyuye aranigomeka;

:22

Maze atera umugongo akataza (ashishikariza abantu be kudakurikira Musa).

:23

Nuko akoranya (abantu be), avuga mu ijwi riranguruye,

:24

Agira ati “Ni njye nyagasani wanyu w’ikirenga.”

:25

Bityo Allah amuhana by’intangarugero kubera icyaha cya nyuma (yakoze) n’icya mbere .

:26

Mu by’ukuri muri ibyo harimo isomo kuri buri wese utinya Allah.

:27

Ese (yemwe bantu) iremwa ryanyu ni ryo rikomeye, cyangwa ikirere (Allah) yubatse (ni cyo gikomeye)?

:28

Yazamuye igisenge cyacyo, maze aragitunganya.

:29

Ijoro ryacyo arigira umwijima, amanywa yacyo arayakesha.

:30

Nyuma y’ibyo arambura isi,

:31

Ayisohoramo amazi yayo n’inzuri zayo,

:32

Anashimangira imisozi,

:33

Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu.

:34

Ariko igihe icyago gihambaye (umunsi w’imperuka) kizaza,

:35

Umunsi umuntu azibuka ibyo yashyizemo umuhate,

:36

Umuriro wa Jahanamu ukagaragarizwa (buri wese) ureba.

:37

Ubwo wa wundi wigometse,

:38

Agahitamo ubuzima bwo kuri iyi si (agakurikira ibibi aterwa n’irari rye),

:39

Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu uzaba ubuturo (bwe).

:40

Ariko wa wundi watinye kuzahagarara imbere ya Nyagasani we, akanabuza umutima we kurarikira ibibi,

:41

Mu by’ukuri, ubusitani (Ijuru) buzaba ubuturo (bwe).

:42

(Abahakanyi) barakubaza (yewe Muhamadi) ku bijyanye n’igihe imperuka izabera

:43

Nta bumenyi ufite bwo kugira icyo uyivugaho,

:44

Ubumenyi bwayo bwihariye Nyagasani wawe.

:45

Ahubwo wowe (Muhamadi) nta kindi uri cyo uretse kuba uri umuburizi w’abatinya (umunsi w’imperuka).

:46

Umunsi bazawubona, bazamera nk’aho babaye ku isi ikigoroba kimwe cyangwa igitondo kimwe.