Isomero ryose rya Islamu

78 - The Tidings - An-Naba

:1

Ni iki (abahakanyi b’abakurayishi) babazanyaho?

:2

Ku nkuru ihambaye (Qur’an n’umunsi w’imperuka),

:3

(Iyo nkuru) batavugaho rumwe (hagati y’abayemera n’abayihakana).

:4

Oya! Rwose bidatinze bazamenya!

:5

Oya nanone! Bidatinze bazamenya!

:6

Ese isi ntitwayigize nk’isaso?

:7

N’imisozi tukayigira nk’imambo?

:8

Tukanabarema muri ibitsina byombi (gabo na gore)?

:9

Kandi ibitotsi byanyu twabigize uburyo bw’ikiruhuko.

:10

N’ijoro turigira nk’umwambaro (binyuze mu mwijima waryo).

:11

N’amanywa tuyagira ayo gushakiramo imibereho.

:12

Tunubaka hejuru yanyu (ibirere) birindwi bikomeye.

:13

Ndetse (n’izuba) turigira itara rimurika cyane.

:14

Tunamanura mu bicu amazi menshi yisuka,

:15

Kugira ngo tuyamereshe impeke n’ibimera,

:16

N’imirima y’ibiti by’inzitane.

:17

Mu by’ukuri umunsi w’urubanza ufite igihe ntarengwa,

:18

Umunsi impanda izavuzwa, maze mukaza muri amatsinda.

:19

N’ikirere kizakingurwa maze gihinduke nk’amarembo,

:20

N’imisozi izakurwa mu myanya yayo, imere nk’ibirorirori.

:21

Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu urarekereje,

:22

Ni wo garukiro ry’ibyigomeke,

:23

Bizawubamo imyaka n’imyaniko.

:24

(Ibyo byigomeke) ntibizawumvamo amafu cyangwa ikinyobwa,

:25

Uretse amazi yatuye n’amashyira,

:26

(Ibyo bikazaba) ari igihembo gikwiye (ibikorwa bibi bakoraga).

:27

Kuko mu by’ukuri batajyaga bizera ibarura,

:28

Ndetse banahinyuraga amagambo yacu cyane.

:29

Kandi byose twarabibaruye mu nyandiko.

:30

Ngaho nimusogongere (ingaruka z’ibikorwa byanyu bibi), kandi nta kindi tubongerera usibye ibihano.

:31

Mu by’ukuri abagandukira Allah bazabona intsinzi (Ijuru);

:32

Ubusitani n’imizabibu,

:33

N’inkumi z’urungano (Huur-ul Ayn),

:34

Ndetse n’ibirahuri byuzuye (ibinyobwa bidasindisha).

:35

Nta magambo adafite umumaro cyangwa ikinyoma bazumviramo.

:36

(Ibyo bizaba) ari ibihembo biturutse kwa Nyagasani wawe; impano ijyanye (n’ibikorwa byabo).

:37

Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo, Nyirimpuhwe. (Ku munsi w’imperuka), nta bushobozi bwo kugira icyo bamuvugisha bazaba bafite (keretse abishatse).

:38

Umunsi Roho (Malayika Jiburilu) n’abandi bamalayika bazahagarara ku mirongo, ntibazavuga keretse uwo (Allah) Nyirimpuhwe azabihera uburenganzira, kandi akavuga ibiri ukuri.

:39

Uwo munsi ni ukuri (uzaza nta gushidikanya). Bityo, ubishaka yakwiteganyiriza kwa Nyagasani we aho azashyikira.

:40

Mu by’ukuri twababuriye ibihano byegereje; umunsi umuntu azabona ibyo yakoze, naho umuhakanyi akazavuga ati “Iyaba nari mbaye igitaka.”