Isomero ryose rya Islamu

77 - The Emissaries - Al-Mursalāt

:1

Ndahiye imiyaga yoherezwa ikurikiranye,

:2

N’imiyaga y’inkubi,

:3

N’imiyaga ikwirakwiza ibicu n’imvura,

:4

N’(imirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma,

:5

N’abamalayika bazanira amahishurirwa (intumwa za Allah),

:6

Kugira ngo avaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo aburire.

:7

Mu by’ukuri ibyo musezeranywa bizasohora.

:8

Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima),

:9

N’igihe ikirere kizasandazwa,

:10

N’igihe imisozi izariturwa igatumuka nk’ivumbi,

:11

N’igihe intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho),

:12

Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe?

:13

Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa).

:14

Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza icyo uzaba uri cyo?

:15

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).

:16

Ese ntitworetse abo hambere?

:17

Nuko tukabakurikiza abo hanyuma?

:18

Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi,

:19

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).

:20

Ese ntitwabaremye mu mazi aciriritse?

:21

Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi),

:22

Kugeza igihe kizwi.

:23

Nuko tukagena (imikurire y’umwana n’ivuka rye) kandi ni twe duhebuje mu kugena.

:24

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).

:25

Ese isi ntitwayigize ihuriro,

:26

Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo)?

:27

Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo?

:28

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).

:29

(Abahakanyi bazabwirwa bati) “Ngaho nimujye aho mwajyaga muhinyura (mu muriro wa Jahanamu)!”

:30

“Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu”,

:31

“Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro”,

:32

Mu by’ukuri (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini,

:33

(Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju.

:34

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).

:35

Kuri uwo munsi, nta cyo bazaba bashobora kuvuga.

:36

Nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga.

:37

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).

:38

Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere, tuzaba twabakoranyirije hamwe.

:39

Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere.

:40

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).

:41

Mu by’ukuri abagandukira (Allah), (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba),

:42

(Bazaba bahabwamo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza;

:43

(Bazabwirwa bati) “Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.”

:44

Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.

:45

Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).

:46

(Yemwe bahakanyi) “Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi.”

:47

Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).

:48

N’iyo babwiwe bati “Nimwuname (musali)!” Ntabwo bunama (ngo basali).

:49

Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka).

:50

None se nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera?