Isomero ryose rya Islamu

76 - The Man - Al-'Insān

:1

Ese nta gihe kirekire cyabayeho umuntu ari ikintu kitazwi?

:2

Mu by’ukuri twaremye umuntu mu ntanga zivanze (iz’umugabo n’iz’umugore) kugira ngo tumugerageze. (Ni yo mpamvu) twamuhaye kumva no kubona.

:3

Mu by’ukuri twamweretse inzira; kugira ngo nabishaka ahitemo kwemera cyangwa guhakana (Nyagasani we).

:4

Mu by’ukuri abahakanyi twabateguriye (kuzabahanisha) iminyururu, ingoyi ndetse n’umuriro ugurumana.

:5

Mu by’ukuri abakiranutsi bazanywera mu kirahuri (cy’ikinyobwa kidasindisha) kivanze n’amazi ya Kafuur,

:6

(Iyo Kafuur) ni isoko y’amazi (yo mu ijuru) abagaragu ba Allah bazanywaho, ikazajya ivubura amazi menshi (bakayerekeza aho bashaka),

:7

(Abo bakiranutsi) ni abesa imihigo (yabo bahigiye Allah), bakanatinya umunsi ikibi cyawo kizakwira hose (umunsi w’imperuka),

:8

Bakanaha amafunguro abakene, imfubyi n’imbohe, kabone n’iyo na bo baba bayakeneye,

:9

(Bavuga bati) “Rwose, turabagaburira kubera gushaka kwishimirwa na Allah. Nta nyiturano cyangwa ishimwe tubashakaho.”

:10

“Rwose dutinya umunsi ukomeye kandi uzaba urimo ingorane, uturutse kwa Nyagasani wacu, uzatuma (uburanga bw’abahakanyi) bwijima.”

:11

Bityo, Allah azabarinda (abamwemeye) ibibi by’uwo munsi, kandi azabaha kurabagirana (mu buranga bwabo) ndetse n’ibyishimo.

:12

Azanabagororera ijuru n’imyambaro y’ihariri kubera ko barangwaga no kwihangana,

:13

Bazaba begamye ku bitanda bitatse, (kandi mu Ijuru) ntibazigera bahumva ubushyuhe bw’izuba cyangwa imbeho bikabije,

:14

Kandi igicucu (cy’ibiti byo mu ijuru) kizaba kibegereye, ndetse n’imbuto zabyo zizabegerezwa.

:15

Bazazengurutswamo amasahane ya Feza (ariho ibiribwa byiza) n’ibikombe bikozwe mu birahuri,

:16

Ibirahuri bikoze muri Feza, byuzuye neza (bijyanye n’ibyifuzo bya buri wese).

:17

Bazanahabwa ikirahuri (cy’ikinyobwa kidasindisha) kivanze na tangawizi,

:18

Izavomwa mu isoko yitwa Salisabila.

:19

Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe, babaha amafunguro), ubabonye wagira ngo ni inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zanyanyagijwe.

:20

Kandi nunarebayo (mu Ijuru) uzabona ingabire (zitagereranywa) ndetse n’ubwami buhebuje.

:21

Bazaba bambaye imyambaro y’icyatsi kibisi ikoze mu ihariri yorohereye n’iremereye. Bazanambikirwamo ibikomo bya Feza kandi Nyagasani wabo azabaha ikinyobwa gisukuye.

:22

(Bazanabwirwa bati) “Mu by’ukuri ibi ni ibihembo byanyu, kandi umuhate wanyu warakiriwe.”

:23

Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) ni twe twaguhishuriye Qur’an mu byiciro,

:24

Bityo, ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntuzumvire umunyabyaha cyangwa umuhakanyi muri bo.

:25

Kandi ujye usingiza izina rya Nyagasani wawe mu gitondo no ku gicamunsi,

:26

Na nijoro umwubamire kandi unamusingize igihe kirekire mu ijoro.

:27

Mu by’ukuri abo (bahakanyi) bakunda ubuzima bwo ku isi butaramba, bakirengagiza umunsi uremereye (w’ibihano).

:28

Ni twe twabaremye dukomeza ingingo zabo. Kandi tubishatse twabasimbuza abandi bameze nka bo.

:29

Mu by’ukuri iyi (mirongo ya Qur’an) ni urwibutso, bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we.

:30

Kandi nta cyo mwashaka (ngo mukigereho) keretse Allah abishatse. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

:31

Yinjiza mu mpuhwe ze uwo ashaka. Naho inkozi z’ibibi yaziteguriye ibihano bibabaza.