Isomero ryose rya Islamu

81 - The Overthrowing - At-Takwīr

:1

Igihe izuba rizazingwazingwa (urumuri rwaryo rukazimira),

:2

N’igihe inyenyeri zizijima,

:3

N’igihe imisozi izakurwa mu myanya yayo,

:4

N’igihe ingamiya zihaka zizarekwa (ntizitabweho),

:5

N’igihe inyamaswa z’inkanzi zizakoranyirizwa hamwe,

:6

N’igihe inyanja zizaka umuriro,

:7

N’igihe roho zizasubizwa mu mibiri yazo (abeza bakajya ukwabo n’ababi bakajya ukwabo).

:8

N’igihe umwana w’umukobwa wahambwe ari muzima azabazwa ,

:9

Icyaha yakoze cyatumye yicwa,

:10

N’igihe ibitabo (bikubiyemo ibikorwa byiza n’ibibi bya buri muntu) bizaramburwa (bigakwirakwizwa),

:11

N’igihe ikirere kizakurwaho igishishwa cyacyo (inyenyeri zavuyeho),

:12

N’igihe umuriro wa Jahanamu uzenyegezwa,

:13

N’igihe Ijuru rizigizwa hafi,

:14

Icyo gihe buri muntu azamenya ibyo yakoze.

:15

Bityo, ndahiye inyenyeri zitagaragara ku manywa zikongera kugaragara nijoro,

:16

Zigenda zihuta kandi zikanihisha,

:17

Nanarahiye ijoro igihe riguye,

:18

N’igitondo igihe gitangaje,

:19

Mu by’ukuri (Qur’an) ni ijambo ryazanywe n’Intumwa yubahitse [(Malayika Jibrilu), (riturutse kwa Allah)],

:20

(Iyo ntumwa) ifite imbaraga (n’urwego rwo hejuru) yahawe na nyiri Ar’shi y’icyubahiro (Allah).

:21

Yumvirwa (n’abamalayika mu ijuru) kandi ikaba yizewe (kwa Allah).

:22

Kandi (yemwe bahakanyi) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi ibakomokamo) si umusazi.

:23

Kandi rwose yamubonye (Malayika Jibrilu) ari mu kirere gikeye.

:24

Kandi (Intumwa Muhamadi) ntigundira ibyo yahishuriwe (ngo ireke kubyigisha abantu).

:25

Kandi (Qur’an) si ijambo rya Shitani wavumwe.

:26

None se muragana he?

:27

Mu by’ukuri iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa (byose).

:28

Kuri wa wundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse.

:29

Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse.