Isomero ryose rya Islamu

71 - Noah - Nūĥ

:1

Mu by’ukuri twohereje Nuhu ku bantu be (tugira tuti) “Burira abantu bawe mbere y’uko ibihano bibabaza bibageraho.”

:2

(Nuhu) aravuga ati “Bantu banjye! Mu by’ukuri njye ndi umuburizi wanyu ugaragara,

:3

(Ubaburira ko) mugomba kugaragira Allah (wenyine), mukanamugandukira kandi mukanyumvira.

:4

(Ibyo nimubikora, Allah) azabababarira ibyaha byanyu, anabahe kubaho kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri iyo igihe ntarengwa (cyo gupfa) Allah yagennye kigeze nticyongerwa, iyaba mwari mubizi.”

:5

(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri nahamagariye abantu banjye ijoro n’amanywa (ko bagomba kugaragira Imana imwe)”,

:6

Ariko uguhamagara kwanjye nta cyo kwabongereye uretse guhunga (ukuri).

:7

Kandi mu by’ukuri buri uko nabahamagariraga (kwemera Imana imwe) kugira ngo ubababarire ibyaha byabo, bashyiraga intoki mu matwi, bakitwikira imyambaro, bagatsimbarara ndetse bakanibona cyane.

:8

Hanyuma kandi nabahamagaye ku mugaragaro.

:9

Hanyuma nanabatangarije (mu ijwi riranguruye) ndetse nanababwira mu ibanga.

:10

Narababwiye nti “Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu, mu by’ukuri ni We uhebuje mu kubabarira ibyaha.”

:11

(Kugira ngo) azaboherereze imvura nyinshi (ihagije),

:12

Anabongerere imitungo n’urubyaro, abahe ubusitani (Ijuru) ndetse abahe n’imigezi (yaryo).

:13

Kubera iki mudaha Allah icyubahiro kimukwiye?

:14

Kandi ari We wabaremye mu byiciro (bitandukanye)!

:15

Ese ntimubona uburyo Allah yaremye ibirere birindwi bigerekeranye?

:16

Hanyuma akabishyiramo ukwezi akakugira urumuri ndetse n’izuba akarigira itara?

:17

Kandi Allah yabakujije abakuye mu butaka nk’ibimera.

:18

Hanyuma azabubasubizamo (igihe cyo gupfa) ndetse anabubasohoremo (ku munsi w’izuka).

:19

Kandi Allah ni We wabagiriye isi nk’isaso,

:20

Kugira ngo muyigendeho (mugendera) mu mayira magari.

:21

Nuhu aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri (abantu banjye) banyigometseho, banakurikira uwo imitungo n’abana bitagize icyo byongerera uretse igihombo.”

:22

Nuko (abantu be) bacura umugambi mubi (wo kubangamira ubutumwa bwe).

:23

Baranavuga bati “Rwose ntimuzareke imana zanyu, kandi ntimuzareke (kugaragira) Wadan, Suwa’a, Yagutha, Ya’uqa ndetse na Nasra

:24

(Nuhu aravuga ati) “Kandi rwose (ibyo bigirwamana) byayobeje benshi. Bityo (yewe Allah), ntuzagire ikindi wongerera ababangikanyamana kitari ubuyobe.”

:25

Kubera ibyaha byabo, bararohamishijwe kandi bazinjizwa mu muriro, ndetse ntibazigera babona ababatabara batari Allah.

:26

Nuhu aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntuzagire n’umwe muri aba bahakanyi usiga ku isi.”

:27

Kuko mu by’ukuri nubareka, bazayobya abagaragu bawe, kandi ntibazigera babyara abandi batari abanyabyaha b’abahakanyi.

:28

(Nuhu aravuga ati) “Nyagasani wanjye! Mbabarira, njye n’ababyeyi banjye, n’uzinjira mu nzu yanjye ari umwemeramana, ndetse n’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi ntuzagire ikindi wongerera abahakanyi kitari ukorama.”