Isomero ryose rya Islamu

70 - The Ascending Stairways - Al-Ma`ārij

:1

Usaba yasabye ko ibihano bigomba kuzabaho bisohora,

:2

(Nyamara ibyo bihano) nta kizabibuza kugera ku bahakanyi,

:3

(Bizabageraho ku munsi w’imperuka) biturutse kwa Allah, nyir’amayira azamuka (agana mu ijuru).

:4

Abamalayika ndetse na Roho (Malayika Jibrilu) bazamuka iwe (Allah) mu gihe cy’umunsi umwe ungana n’imyaka ibihumbi mirongo itanu (ya hano ku isi, abandi batari bo bakoresha muri urwo rugendo).

:5

Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) wifashishije ukwihangana kwiza.

:6

Mu by’ukuri bo babona (imperuka) iri kure,

:7

Nyamara twe tukabona iri hafi.

:8

Umunsi ikirere kizaba nk’umushongi w’umuringa.

:9

N’imisozi ikaba nk’ubwoya (bukemurwa ku matungo bukorwamo imyambaro)

:10

Kandi nta nshuti izigera ibaza iby’inshuti yayo,

:11

N’ubwo bazaba barebana (ndetse bakanamenyana, ariko nta cyo bazamarirana). Kubera ibihano by’uwo munsi, umunyabyaha azifuza gutangaho incungu abana be,

:12

Umugore we, umuvandimwe we,

:13

N’umuryango we yahungiragaho (akiri ku isi igihe ahuye n’ibimuteye ubwoba).

:14

Ndetse n’abari mu isi bose (azifuza kubatangaho incungu) kugira ngo arokoke.

:15

Ariko nta cyo bizamumarira! Ahubwo azajya mu muriro ugurumana,

:16

Uhubuzaho uruhu rw’agahanga,

:17

Uzaba uhamagara uwo ari we wese wateraga umugongo akanirengagiza (ukuri gukubiye muri Qur’an),

:18

Akanakusanya (umutungo) akawuhunika (ntawukoreshe mu nzira ya Allah).

:19

Mu by’ukuri umuntu yaremanywe ukutihangana,

:20

Iyo ikibi kimugezeho, ariheba cyane.

:21

Naho icyiza cyamugeraho, akaba umunyabugugu cyane.

:22

Uretse abakora iswala,

:23

Ba bandi bahozaho iswala zabo,

:24

Na ba bandi bagena umugabane uzwi (Zakat) mu mitungo yabo,

:25

Wagenewe usaba n’uwiyumanganyije (nyamara akeneye ubufasha);

:26

Na ba bandi bemera ko umunsi w’ibihembo ari ukuri,

:27

Na ba bandi batinya ibihano bya Nyagasani wabo.

:28

Kubera ko mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wabo nta n’umwe wakwizera ko bitamugeraho.

:29

Na ba bandi barinda ubwambure bwabo (ubusambanyi),

:30

Uretse ku bagore babo cyangwa se ku bo bafiteho ububasha (abaja). Mu by’ukuri bo ntibabigayirwa.

:31

Ariko abazashaka (kwinezeza) ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye.

:32

Na ba bandi barinda ibyo baragijwe ndetse bakubahiriza n’amasezerano yabo.

:33

Na ba bandi batanga ubuhamya bw’ukuri.

:34

Na ba bandi bahozaho iswala zabo (ku bihe byagenwe);

:35

Abo bazajya mu busitani (Ijuru) kandi bubashywe,

:36

None se ni iyihe mpamvu ituma abahakanyi bakugana (yewe Muhamadi) bihuta (bashaka kukumva, kandi batakwemera)?

:37

(Bicaye) mu matsinda iburyo n’ibumoso bwawe?

:38

Ese buri wese muri bo ararikiye kuzinjizwa mu Ijuru ryuje ingabire?

:39

Ntabwo ari ko bimeze! Mu by’ukuri twabaremye tubakomoye mu byo bazi (ariko banga kwemera).

:40

Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’Uburasirazuba bwose n’Uburengerazuba bwose, ko rwose dushoboye,

:41

Kubasimbuza abeza kubarusha, kandi ntibyatunanira.

:42

Bityo, bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe.

:43

Umunsi bazasohoka mu mva zabo bihuta, nk’uko bihutaga bagana amabuye ashinze (ibigirwamana byabo).

:44

Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’ugusuzugurika. Uwo ni wo munsi bajyaga basezeranywa.