Isomero ryose rya Islamu

69 - The Reality - Al-Ĥāqqah

:1

Ukuri kudakumirwa (umunsi w’izuka).

:2

Ukuri kudakumirwa ni iki?

:3

Ni iki kizakubwira ukuri kudakumirwa?

:4

Aba Thamudu n’aba Adi bahinyuye umunsi w’imperuka.

:5

Aba Thamudu borekeshejwe urusaku ndengakamere.

:6

Naho aba Adi borekeshwa umuyaga uvuza ubuhuha, usenya.

:7

(Allah) yawubateje mu gihe cy’amajoro arindwi n’amanywa umunani bikurikiranye. Wabonaga abantu ari imirambo irambaraye imeze nk’ingiga z’ibiti by’imitende (byaranduwe) birangaye (birimo ubusa mo imbere).

:8

Ese urabona hari n’umwe wasigaye muri bo?

:9

Farawo n’ababayeho mbere ye ndetse n’abo mu midugudu yabirinduwe (abantu ba Loti) bakoze ibyaha,

:10

Nuko bigomeka ku Ntumwa ya Nyagasani wabo, maze (Allah) abahanisha ibihano bikaze.

:11

Mu by’ukuri ubwo amazi yarengaga inkombe (mu gihe cy’umwuzure wo ku bwa Nuhu, abamwemeye) twabatwaye mu bwato.

:12

Kugira ngo tubigire urwibutso kuri mwe ndetse n’amatwi yumva abizirikane.

:13

Ubwo impanda izavuzwa inshuro imwe (ya mbere).

:14

Isi n’imisozi bigaterurwa, bigahondwa inshuro imwe.

:15

Kuri uwo munsi, imperuka izaba igeze.

:16

N’ikirere kizasatagurika, maze uwo munsi kibe cyoroshye (ku buryo cyakwiyasagura).

:17

N’abamalayika bazaba bakizengurutse (ikirere) impande zacyo. Kandi kuri uwo munsi abamalayika umunani biyongera kuri abo bazaba bateruye Ar’shi ya Nyagasani wawe.

:18

Uwo munsi muzahagarikwa (imbere ya Allah). Nta kintu na kimwe cyanyu kizayoberana.

:19

Bityo, uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’iburyo, azavuga (aratira abandi) agira ati “Nimuze musome igitabo cyanjye.”

:20

Rwose njye nari nzi neza ko nzahura n’ibarura ryanjye nk’iri (kubera ibikorwa byiza nakoze).

:21

Azaba mu buzima bw’umunezero,

:22

Mu busitani buhebuje,

:23

Imbuto zabwo zizaba ziri bugufi (yabo).

:24

(Bazabwirwa bati) “Nimurye munanywe kandi muryoherwe, ibyo ni ukubera ibyo mwakoze mu minsi yahise (mukiri ku isi).”

:25

Naho uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’ibumoso, azavuga (yicuza n’agahinda kenshi) ati “iyaba ntari mpawe iki gitabo cyanjye!”,

:26

Sinamenye iby’ibarura ryanjye!

:27

Iyaba urupfu (rwanjye napfuye mva ku isi) rwari rwo rwa burundu.

:28

Umutungo wanjye nta cyo wamariye!

:29

N’ubutware bwanjye bwabaye imfabusa (bwancitse).

:30

(Abarinzi b’umuriro bazabwirwa bati) “Mumufate mumubohe,

:31

Maze mumutwikire mu muriro,

:32

Nyuma mumuboheshe umunyururu ufite uburebure bwa Dhira’a mirongo irindwi.

:33

Mu by’ukuri ntiyemeraga Allah w’ikirenga.

:34

Nta n’ubwo yajyaga ashishikariza (abantu) kugaburira abakene.

:35

None hano uyu munsi nta nshuti ari bugire (yamuvuganira cyangwa ngo imurinde ibihano)

:36

Nta n’ibyo kurya (ari buhabwe) uretse amashyira (y’abantu bo mu muriro),

:37

Nta bandi (bahabwa) ibyo biribwa uretse abanyabyaha.”

:38

Rwose ndahiye ibyo mureba,

:39

N’ibyo mutareba.

:40

Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni ijambo (rya Allah risomwa) n’Intumwa yubahitse (Muhamadi).

:41

Ntabwo ari imvugo y’umusizi. Dore ko mwemera gake!

:42

Nta n’ubwo ari imvugo y’umupfumu. Ariko mwibuka gake!

:43

(Ahubwo ni igitabo) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa.

:44

N’iyo (Muhamadi) aza kugira ibyo aduhimbira (tutavuze),

:45

Twari kumufatisha imbaraga n’ukuboko kw’iburyo.

:46

Maze tukamuca umutsi w’umujyana w’ibanze (uvana amaraso mu mutima uyohereza hose mu mubiri).

:47

Nta n’umwe muri mwe wari kugira icyo amumarira (ngo amutabare).

:48

Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni urwibutso ku bagandukira Allah.

:49

Rwose tuzi neza ko muri mwe hari abahinyura (iyi Qur’an).

:50

Kandi rwose (ku munsi w’imperuka, Qur’an) izaba amakuba ku bahakanyi.

:51

Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni ukuri kudashidikanywaho.

:52

Bityo, tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.