Isomero ryose rya Islamu

68 - The Pen - Al-Qalam

:1

Nuuni Ndahiye ikaramu n’ibyo (abamalayika n’abantu) bandika!

:2

Ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (z’ubutumwa wahawe), ntabwo wowe (Muhamadi) uri umusazi.

:3

Kandi mu by’ukuri uzahabwa ibihembo bidashira (ku bw’ingorane uhura na zo).

:4

Rwose mu by’ukuri ufite ubupfura buhambaye.

:5

Bityo vuba aha bidatinze uzabona, n’abo (abahakanyi) babone,

:6

Umusazi muri mwe (uwo ari we).

:7

Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na We uzi neza abayobotse.

:8

Bityo, ntukumvire abahinyura.

:9

Bifuje ko waborohera (ukabakorera ibyo bashaka) na bo bakakorohera (ntibakurwanye).

:10

Kandi ntukumvire buri (muntu) urahira kenshi unasuzuguritse,

:11

Umuneguzi wa cyane, unabunza amagambo (agenda asebanya),

:12

Ubuza ibyiza, urengera, umunyacyaha,

:13

Uw’umutima winangiye, hejuru y’ibyo akaba ari ikinyendaro (atazwi inkomoko ye kwa se).

:14

Yitwaza ko afite umutungo mwinshi n’urubyaro (rwinshi),

:15

Iyo asomewe amagambo yacu, aravuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”

:16

Tuzamushyiraho ikimenyetso ku mutonzi (ku zuru rye).

:17

Mu by’ukuri (abantu b’i Maka), twarabagerageje nk’uko twagerageje abantu bari bafite umurima ubwo barahiraga ko rwose bawusarura mu rukerera.

:18

Ariko ntibavuze (In-sha-Allah, Imana nibishaka).

:19

Bityo, ikiza (inkongi y’umuriro) giturutse kwa Nyagasani wawe kirawugota, mu gihe bo bari baryamye.

:20

(Umurima wabo) uhinduka nk’uruhira.

:21

Nuko bucyeye barahamagarana,

:22

Bagira bati “Nimuzindukire mu murima wanyu niba mugikomeje umugambi wo kuwusarura. ”

:23

Nuko bagenda bongorerana,

:24

(Bagira bati) “Uyu munsi ntihagire umukene n’umwe uwubinjiranamo (umurima).

:25

Nuko bazinduka baganayo (mu murima wabo) biyumvamo ubushobozi (bwo kwima abakene).

:26

Maze bawubonye baravuga bati “Mu by’ukuri twayobye (inzira)!”

:27

Ahubwo twimwe (umusaruro wawo kubera umugambi wacu mubi wo kwima abakene).

:28

Ushyira mu gaciro muri bo aravuga ati “Sinari nababwiye ko iyo muza gusingiza (Allah mukanamushimira, mukanavuga muti: In-sha-Allah, mutari guhura n’ibi byago)?”

:29

Baravuga bati “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu, mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi!”

:30

Nuko bamwe batangira guhindukirira abandi (bitana bamwana) bavebana,

:31

Baravuga bati “Mbega ishyano tubonye! Mu by’ukuri twari abarengera (imbibi za Allah).”

:32

Hari ubwo Nyagasani wacu yadushumbusha (umurima) mwiza kuwuruta. Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Nyagasani wacu.

:33

Uko ni ko ibihano (bya Allah ku isi) bimera! Ariko ibihano byo ku munsi w’imperuka birahambaye cyane, iyaba bari babizi.

:34

Mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazagororerwa Ijuru ryuje ingabire kwa Nyagasani wabo.

:35

Ese abicisha bugufi imbere ya Allah (Abayisilamu) twabafata kimwe n’inkozi z’ibibi?

:36

Ese mwabaye mute? Mubona ibintu mute?

:37

Cyangwa mwaba mufite igitabo musomamo (ko abicisha bugufi ari kimwe n’inkozi z’ibibi)!

:38

Mu by’ukuri mukaba mufitemo (muri icyo gitabo) aho mukura ibyo?

:39

Cyangwa mudufiteho amasezerano ntakuka afite agaciro kugeza ku munsi w’imperuka yo kuzabona ibyo mwifuza?

:40

Babaze (yewe Muhamadi) uti “Ni nde muri bo wabyishingira (akabibera umuhamya)?”

:41

Cyangwa se (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana (bizabafasha ku munsi w’imperuka)? Ngaho nibazane ibyo bigirwamana byabo niba ari abanyakuri.

:42

(Ibuka) umunsi (ibintu bizaba bikomeye kandi biteye ubwoba), ubwo igice cyo hepfo cy’ukuguru (kwa Allah) kizagaragarizwa (ibiremwa), nuko (abahakanyi) bagahamagarirwa kubamira (Allah) ariko ntibabishobore

:43

Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’ugusuzugurika. Nyamara bajyaga bahamagarirwa kubamira Allah ari bazima (ntibabikore kubera ubwibone).

:44

Bityo, (yewe Muhamadi) ndekera uwo ari we wese uhinyura iyi nkuru (Qur’an). Rwose (abo bayihinyura) tuzabatwara buhoro buhoro (tubaganisha mu bihano) mu buryo batazi.

:45

Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri imigambi yanjye irakomeye.

:46

Cyangwa (bibwira ko wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu?

:47

Ahubwo se bibwira ko bazi ibitagaragara, bakaba babishingiraho bandika (ibyo bishakiye, badakeneye ibyo ubabwira)?

:48

Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntube nk’umwe wamizwe n’ifi (Umuhanuzi Yunusu) ubwo yadutakambiraga n’agahinda kenshi.

:49

Iyo bitaza kuba ingabire iturutse kwa Nyagasani we yamugezeho, (ifi) yari kumuruka ku musenyi wo ku nkombe kandi umugayo umuriho.

:50

Nuko Nyagasani we aramutoranya, maze amushyira mu ntungane.

:51

Kandi iyo abahakanye bumvise urwibutso (Qur’an), bakurebesha indoro ikomeye, bifuza ko wagwa igihunga kugira ngo bavuge bati “Rwose ni umusazi.”

:52

Kandi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose.