Isomero ryose rya Islamu

67 - The Sovereignty - Al-Mulk

:1

Ubutagatifu ni ubwa (Allah), ufite ubwami (bwose) mu kuboko kwe, kandi ni Ushobora byose.

:2

Ni We waremye urupfu n’ubuzima kugira ngo abagerageze hanyuma amenye ukora ibikorwa byiza kurusha abandi muri mwe, kandi ni Umunyacyubahiro uhebuje, Ubabarira ibyaha.

:3

Ni We waremye ibirere birindwi bigerekeranye. Ntushobora kubona ibidatunganye mu byo (Allah) Nyirimpuhwe yaremye. Ngaho ongera wubure amaso (urebe); ese hari inenge ubona?

:4

Hanyuma wongere wubure amaso ubugira kabiri, amaso aragaruka yamwaye kandi yacitse intege (kuko nta nenge yabonye).

:5

Rwose ikirere cyegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), tunayagira ibishashi byo gutera za shitani (amajini yigometse), kandi twanaziteguriye igihano cy’umuriro ugurumana.

:6

Abahakanye Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo garukiro ribi,

:7

Ubwo bazaba bajugunywemo (mu muriro wa Jahanamu), bazumva utogota kandi ubira,

:8

(Uwo muriro) uzaba wenda gusandara kubera umujinya (ufitiye abanyabyaha)! Buri uko agatsiko kazajya kawujugunywamo, abarinzi bawo bazajya bakabaza bati “Ese nta muburizi wabagezeho?”

:9

Bazavuga bati “Yego! Rwose umuburizi yatugezeho ariko twaramuhinyuye, turanavuga tuti “Allah nta kintu yigeze ahishura, tuti ahubwo mwe muri mu buyobe buhambaye.”

:10

Bazanavuga bati “Iyo tuza kumva cyangwa tukanatekereza, ntitwari kuba mu bo mu muriro ugurumana.”

:11

Baziyemerera ibyaha byabo (ariko nta cyo bizabamarira). Bityo, ukorama nikube ku bantu bo mu muriro ugurumana!

:12

Mu by’ukuri abatinya Nyagasani wabo batamubona, bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe ibihembo bihebuje.

:13

Kandi ibiganiro byanyu mwabikorera mu bwiru cyangwa mukabigaragaza, mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).

:14

Ese Uwaremye yayoberwa (ibyo yaremye)? Kandi ni We Uworohera (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu).

:15

Ni We waborohereje isi; ngaho nimutambagire mu mpande zayo (zinyuranye), ndetse murye mu mafunguro ye (Allah). Kandi iwe ni ho muzazurwa mugana.

:16

Ese muratekanye (yemwe bahakanyi) ku buryo (mwizeye ko) uri mu ijuru (Allah) atabarigitisha mu isi ikabamira? Dore izaba iri gutigita!

:17

Cyangwa se muratekanye ku buryo (mwizeye ko) uri mu ijuru ataboherereza inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (wabarimbura mwese)? Ubwo ni bwo muzamenya uko ukuburira kwanjye (kumeze)!

:18

Rwose ababayeho mbere yabo (abahakanyi b’i Maka) barahinyuye. Mbega uko uburakari bwanjye bwari bumeze!

:19

Ese ntibabona inyoni hejuru yabo uko ziguruka zirambura amababa yazo zikanayahina? Ntawe uzifata (ngo zitagwa hasi) usibye (Allah) Nyirimpuhwe. Mu by’ukuri ni Ubona buri kintu bihebuje.

:20

Ahubwo se uwo ni nde wababera ingabo (mwa bahakanyi mwe) ngo abatabare usibye (Allah) Nyirimpuhwe? Nyamara Abahakanyi baribeshya.

:21

Cyangwa se uwo ni nde wabaha amafunguro, (Allah) aramutse ahagaritse amafunguro ye? Ahubwo (abahakanyi) bakomeje gutsimbarara mu gasuzuguro no kwanga (ukuri).

:22

Ese wa wundi ugenda yubitse umutwe (ahuzagurika) ni we wayobotse kurusha wa wundi ugenda yemye mu nzira igororotse?

:23

Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Allah) ni We wabaremye, abaha ukumva (amatwi), amaso n’imitima (ibafasha gutekereza); ariko mushimira gake!”

:24

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni We wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa.”

:25

Baranavuga bati “Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri?”

:26

Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi (bw’igihe iryo zuka rizabera) buri kwa Allah, kandi njye ndi umuburizi ugaragara.”

:27

Ariko ubwo bazabibona (ibihano byo ku munsi w’imperuka) biri hafi, uburanga bw’abahakanye buzijima bugire agahinda, maze babwirwe bati “Ngibi ibyo mwajyaga musaba ko byihutishwa (ngaho byaje)!”

:28

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Allah aramutse anyoretse njye n’abo turi kumwe (nk’uko mubyifuza) cyangwa akatugirira impuhwe, ni nde warinda abahakanyi ibihano bibabaza?”

:29

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni We (Allah) Nyirimpuhwe, twaramwemeye kandi ni na We twiringira. Vuba aha bidatinze muzamenya uri mu buyobe bugaragara (ibihano nibigera).”

:30

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Amazi yanyu (mukoresha) aramutse arigitiye ikuzimu (agakama), ni nde (utari Allah) wabagarurira amazi (y’isoko) atemba?”