Isomero ryose rya Islamu

72 - The Jinn - Al-Jinn

:1

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nahishuriwe ko hari itsinda ry’amajini ryateze amatwi (Qur’an isomwa), nuko rikavuga riti “Mu by’ukuri twumvise Qur’an itangaje”,

:2

“Iyobora iganisha ku kuri, nuko turayemera kandi ntituzigera tubangikanya Nyagasani wacu (Allah) n’icyo ari cyo cyose.”

:3

“Kandi ko icyubahiro cy’ikirenga ari icya Nyagasani wacu, utarigeze umugore cyangwa umwana.”

:4

“Kandi ko umunyabwenge buke muri twe (Shitani) yajyaga avuga ibidahwitse kuri Allah.”

:5

“Kandi mu by’ukuri twakekaga ko abantu n’amajini badashobora guhimbira Allah ikinyoma.”

:6

“Kandi mu by’ukuri mu bantu hari abagabo bajyaga biyambaza amajini y’igitsinagabo, ariko (ibyo) byongereraga (abo bantu) gukora ibyaha (ndetse n’ayo majini bikayongerera kwibona).”

:7

“Kandi mu by’ukuri batekerezaga nk’uko mwatekerezaga ko Allah atazigera agira n’umwe azura.”

:8

“Kandi twagerageje kugera mu kirere dusanga cyuzuye abarinzi bakomeye ndetse n’ibishirira.”

:9

“Kandi mu by’ukuri twajyaga tuhagira ibyicaro kugira ngo twumvirize (ibivugirwa mu Ijuru), ariko ubu uwagerageza kumviriza yahura n’igishirira kimwubikiriye.”

:10

“Kandi ntituzi niba hari ikibi giteganyirizwa abari ku isi, cyangwa niba Nyagasani wabo abashakira kuyoboka inzira igororotse.”

:11

“Kandi ko muri twe hari abakora ibyiza n’abatameze batyo. Turi amatsinda afite imyizerere itandukanye.”

:12

“Kandi twizeraga ko tudashobora kunanira Allah (aramutse ashaka kuduhana) ku isi, cyangwa ngo tube twagira aho tumuhungira.”

:13

“Kandi ko mu by’ukuri ubwo twumvaga umuyoboro (Qur’an) twarawukurikiye. Kandi uwemeye Nyagasani we, ntatinya kugabanyirizwa (ibihembo bye) cyangwa ngo abe yatinya kongererwa (ibihano).”

:14

“Kandi ko muri twe harimo abicishije bugufi (Abayisilamu) n’abatannye. Nyamara abicishije bugufi ni bo bagannye inzira igororotse.”

:15

“Naho abatannye bazaba inkwi z’umuriro wa Jahanamu.”

:16

“Kandi ko iyo (abahakanyi) baza kuyoboka inzira igororotse (bakayishikamamo), rwose twari kubaha amazi (imvura) menshi (kandi y’umugisha)”,

:17

“Kugira ngo tuyabageragereshe. Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Nyagasani we, azamuhanisha ibihano bigenda byiyongera.”

:18

“Kandi ko imisigiti yose ari iya Allah (wenyine). Bityo, ntimukagire undi musaba mumubangikanyije na Allah.”

:19

Kandi ubwo umugaragu wa Allah (Muhamadi) yahagurukaga amusaba (mu iswala), (amajini) yabaga amuzengurutse (kugira ngo yumve Intumwa isoma Qur’an).

:20

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye nsaba Nyagasani wanjye wenyine nta wundi mubangikanyije na We.”

:21

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri nta bubasha mfite bwo kuba nagira ikibi mbakorera, cyangwa ngo mbe nabayobora (mu nzira igororotse).”

:22

Vuga uti “Mu by’ukuri nta n’umwe wandinda (ibihano bya) Allah (ndamutse mwigometseho), ndetse nta n’ahandi nabona ubuhungiro hatari kuri We.”

:23

“(Umurimo wanjye nta wundi) usibye gusohoza (ukuri) n’ubutumwa biturutse kwa Allah. Ariko uzigomeka kuri Allah n’intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu azabamo ubuziraherezo.”

:24

Kugeza ubwo (ababangikanyamana) bazabona ibyo basezeranyijwe, ni bwo bazamenya ufite abatabazi b’abanyantege nke n’ufite bake.

:25

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Sinzi niba (ibihano) musezeranywa biri bugufi cyangwa niba Nyagasani wanjye azabiha igihe kirekire.”

:26

Ni We (wenyine) mumenyi w’ibitagaragara kandi nta n’umwe ajya ahishurira ibye,

:27

Uretse uwo yishimiye mu ntumwa ze, akamwoherereza abarinzi (abamalayika) bamugenda imbere n’inyuma.

:28

(Ibyo Allah abikora) kugira ngo amenye ko (Intumwa) zasohoje neza ubutumwa bwa Nyagasani wazo. Kandi (ko Allah) azi neza ibyo zitunze ndetse azi byimazeyo umubare wa buri kintu.