Isomero ryose rya Islamu

51 - The Winnowing Winds - Adh-Dhāriyāt

:1

Ndahiye imiyaga ihuha cyane igatatanya (ibicu, ikazamura ivumbi, umusenyi n’ibindi).

:2

N’ibyikoreye imitwaro (ibicu biremereye bitwara imvura).

:3

N’ibigenda mu buryo bworoshye (amato agenda mu nyanja).

:4

N’abashinzwe gukwirakwiza igeno (abamalayika).

:5

Mu by’ukuri ibyo musezeranywa (izuka n’ibindi bizaba ku munsi w’imperuka) ni impamo.

:6

Kandi rwose, kuzagororerwa (cyangwa guhanwa ku bakoze ibibi) bizabaho nta kabuza.

:7

Ndahiye ikirere kirimo amayira gikoze neza.

:8

Rwose mufite imvugo zitandukanye (ku byerekeye intumwa Muhamadi ndetse n’iyi Qur’an).

:9

Uteshwa (gukurikira Qur’an n’intumwa Muhamadi) ni uwateshejwe (gukurikira ukuri).

:10

Abanyabinyoma baravumwe,

:11

Ba bandi bari mu bujiji, barangaye,

:12

Barabaza igihe umunsi w’ibihembo uzabera,

:13

(Uzaba ari) umunsi bazaba bari mu muriro bahanwa.

:14

(Bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve ibihano byanyu; ibi ni byo mwajyaga musaba ko byihutishwa.”

:15

Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’amariba (yo mu Ijuru),

:16

Bakira ibyo Nyagasani wabo yabahaye. Mu by’ukuri mbere bari abakora ibyiza;

:17

Bajyaga baryama gake mu ijoro (kubera ko babaga basali, basingiza Nyagasani wabo),

:18

No mu gicuku (mu rukerera babaga) basaba imbabazi (Allah),

:19

No mu mitungo yabo, habagamo umugabane bagenera abakene basaba n’abihishira.

:20

No ku isi hari ibimenyetso ku bemera badashidikanya,

:21

Ndetse no muri mwe ubwanyu (ibyo bimenyetso birimo). Ese ntimubona?

:22

No mu kirere hari amafunguro yanyu ndetse n’ibyo musezeranywa.

:23

Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’ikirere n’isi ko (ibyo musezeranywa) ari ukuri nko kuvuga kwanyu.

:24

Ese wamenye iby’inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu b’abanyacyubahiro?

:25

Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati “mugire amahoro (salamu!)” Nuko akavuga ati “Salamu, bantu batazwi.”

:26

Nuko arinyabya asanga ab’iwe, azana inyana ibyibushye (inyama z’inyana yokeje).

:27

Maze arazibegereza, (abonye batarambura amaboko ngo barye) aravuga ati “Ese nta bwo murya?”

:28

Nuko arabishisha (abonye batariye). Baravuga bati “Humura!” Hanyuma bamuha inkuru nziza (yo kuzabyara umwana) w’umuhungu uzaba afite ubumenyi (ku bijyanye na Allah).

:29

Nuko umugore we aza yiyamira, akubita agashyi mu buranga bwe (atangara), aravuga ati “Umukecuru w’urubereri!”

:30

Baravuga bati “Uko ni ko Nyagasani wawe yavuze. Mu by’ukuri ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.”

:31

(Aburahamu) aravuga ati “None ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe?”

:32

Baravuga bati “Rwose twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi”,

:33

Kugira ngo tubamanurireho amabuye y’ibumba (yacaniriwe).

:34

(Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso kwa Nyagasani wawe, akaba ari igihano ku barengera (imbago za Allah).

:35

Nuko abemeramana (bari mu mudugudu w’inkozi z’ibibi) tuwubakuramo (kugira ngo ibihano bitabageraho).

:36

Ariko nta n’abo twasanzemo uretse inzu imwe y’Abayisilamu (urugo rw’Intumwa Loti).

:37

Nuko (nyuma yo kuwurimbura) tuwusigamo ikimenyetso ku batinya ibihano bibabaza.

:38

No mu nkuru ya Musa (harimo isomo), ubwo twamwoherezaga kwa Farawo tumuhaye ibimenyetso n’ububasha bigaragara.

:39

Ariko Farawo yishingikirije ububasha yari afite, atera umugongo (yanga kwemera ubutumwa yari azaniwe), aravuga ati “Uyu ni umurozi cyangwa umusazi.”

:40

Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja kandi agayitse (kubera ibikorwa bye by’ubuhakanyi).

:41

No mu nkuru y’aba Adi (harimo isomo), ubwo twabohererezaga umuyaga ugumbahaye (udafite icyiza na kimwe, usenya nta cyo usize),

:42

Nta cyo wasigaga mu byo wahuraga na byo utakigize umuyonga.

:43

No mu nkuru y’aba Thamudu (harimo isomo) ubwo babwirwaga bati “Nimwishimishe by’igihe gito.”

:44

Ariko bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba bareba.

:45

Ntibashoboraga guhaguruka (ngo bahunge) cyangwa ngo bitabare.

:46

N’abantu ba Nuhu (ni uko twabagenje) mbere. Mu by’ukuri bari abantu b’ibyigomeke.

:47

Kandi ikirere twacyubakanye imbaraga, kandi mu by’ukuri nitwe tucyagura.

:48

N’isi twarayishashe; kandi ni twe dusasa neza!

:49

No muri buri kintu twaremyemo amoko abiri (ikigabo n’ikigore, iburyo n’ibumoso, hasi no hejuru,…) kugira ngo mwibuke (ubushobozi bwa Allah).

:50

Bityo, nimuhungire kwa Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho.

:51

Kandi ntimuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho.

:52

Ni nk’uko, nta ntumwa n’imwe yageze ku babayeho mbere yabo ngo babure kuvuga bati “Ni umurozi cyangwa umusazi!”

:53

Ese (imvugo nk’izi) barazihererekanyaga? (Oya, si uko bimeze), ahubwo bose bari abantu barengera (imbibi za Allah).

:54

Bityo (yewe Muhamadi) birengagize kandi ntuzabigayirwa (kuko wamaze gusohoza ubutumwa).

:55

Unibutse kuko mu by’ukuri urwibutso rugirira akamaro abemeramana.

:56

Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire.

:57

Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira.

:58

Mu by’ukuri Allah ni We Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje.

:59

Kandi rwose abakora ibibi bazagira umugabane (w’ibihano) umeze nk’umugabane wa bagenzi babo (abababanjirije); bityo, bareke kunsaba kwihutisha (kubahana).

:60

Ibihano bikomeye bizaba kuri ba bandi bahakanye bitewe n’umunsi basezeranyijwe.