Isomero ryose rya Islamu

50 - The Letter "Qaf" - Qāf

:1

Qaaf. Ndahiye iyi Qur’an yuje ikuzo.

:2

Ahubwo batangajwe n’uko umuburizi yaje aturutse muri bo. Bityo abahakanyi baravuga bati “Iki ni ikintu gitangaje.”

:3

Ese nidupfa tugahinduka igitaka (tuzazurwa)? Uko kugaruka kuri kure (ntikwabaho).

:4

Rwose tuzi neza icyo ubutaka bugenda bugabanyaho (ku mibiri yabo igihe bari mu mva). Kandi dufite igitabo kirinzwe (kibitse buri kintu).

:5

Nyamara bahinyuye ukuri ubwo kwabageragaho; bityo, barahuzagurika (ntibashobora gutandukanya ukuri n’ikinyoma).

:6

Ese ntibitegereza ikirere kiri hejuru yabo uko twacyubatse maze tukanagitaka, kikaba nta n’imyenge gifite?

:7

N’isi twarayishashe maze tuyishimangiza imisozi, nuko tuyimezaho buri bwoko bw’ibimera bushimishije.

:8

(Ibi twabikoze kugira ngo bibe) isomo n’urwibutso kuri buri mugaragu (wa Allah) wicuza.

:9

Twanamanuye amazi yuje imigisha (imvura) aturutse mu kirere, maze tuyameresha imirima n’impeke zisarurwa,

:10

N’imitende miremire ifite amaseri ahekeranye neza,

:11

Kugira ngo bibe amafunguro ku bagaragu banjye. Tunayahesha ubuzima ubutaka bwapfuye. Uko ni ko izuka ry’abapfuye rizagenda.

:12

Mbere yabo (abahakanyi b’i Maka), abantu ba Nuhu n’abari baturiye iriba rya Rasi ndetse n’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu bahinyuye intumwa zabo,

:13

N’aba Adi na Farawo ndetse n’abavandimwe ba Lutwi (Loti),

:14

N’abantu ba Ayikat (b’i Madiyani), n’abantu ba Tubba’i (abami bo mu gihugu cya Yemeni) bose bahinyuye intumwa zabo, maze mbasohorezaho isezerano ryanjye (ryo kubahana).

:15

Ese twaba twarananijwe n’ukurema kwa mbere (ku buryo ukurema kwa kabiri kwatunanira)? Ahubwo bari mu gushidikanya ku kurema gushya (izuka).

:16

Mu by’ukuri twaremye umuntu kandi tuzi ibyo umutima we umwoshya. Kandi tumuri bugufi kurusha umutsi w’ubuzima (wo mu ijosi; ujyana amaraso mu bwonko).

:17

(Zirikana) ko abakira babiri (abamalayika bashinzwe gukurikirana umuntu), bakira (ibyo avuga n’ibyo akora); umwe yicaye iburyo undi ibumoso.

:18

(Umuntu) nta jambo na rimwe yavuga ngo habure umugenzuzi umuri hafi (uryandika).

:19

Kandi ibimenyetso bibimburira urupfu bigaragaza ukuri bizaza nta kabuza.. (Maze abwirwe ati) “Ibyo ni byo wajyaga wihunza”.

:20

Nuko impanda nivuzwa, uwo ni wo uzaba ari umunsi w’ibihano (umunsi w’izuka).

:21

Buri muntu azaza ari kumwe n’(umumalayika) umushoreye ndetse n’(umumalayika) umushinja.

:22

(Umunyabyaha azabwirwa ati) “Rwose wari mu burangare (utita) kuri ibi, ariko twagukuyeho igikingirizo (cyakingirizaga umutima wawe), none uyu munsi amaso yawe yatyaye (arabona byose).”

:23

Umusangirangendo we (malayika umushinzwe) azavuga ati “Iki (ni cyo gitabo cy’ibikorwa bye) gitunganyije mfite.”

:24

(Allah azabwira abo bamalayika bombi ati) “Nimujugunye mu muriro wa Jahanamu buri muhakanyi wigometse”,

:25

Ubangamira ibyiza, urengera kandi ushidikanya,

:26

Wa wundi wabangikanyije Allah n’indi mana. Nimumujugunye mu bihano bikaze.

:27

Mugenzi we (Shitani) azavuga ati “Nyagasani wacu! Sinamuyobeje, ahubwo we yari mu buyobe buri kure (y’ukuri).”

:28

(Allah azavuga ati) “Mwijya impaka imbere yanjye kandi narababuriye mbere (ko hazabaho) ibihano”,

:29

“Iwanjye ijambo ntirihindurwa, kandi sinjya mpuguza abagaragu banjye.”

:30

Zirikana umunsi tuzabwira umuriro wa Jahanamu tuti “Ese wuzuye?” Maze uvuge uti “Ese hari inyongera (y’abandi ngo mubampe)?”

:31

Kandi ijuru rizegerezwa abagandukira Allah.

:32

(Bazabwirwa bati) “Iri (juru) ni ryo mwajyaga musezeranywa; (rigenewe) buri wese wicuza cyane kuri Allah, akanitwararika (ku mategeko ye),

:33

Wa wundi utinya Allah Nyirimpuhwe atamubona, ndetse akaza afite umutima wicuza.

:34

(Bazabwirwa bati) “Nimuryinjiremo (Ijuru) mu mahoro. Uyu ni umunsi w’ubuzima buzahoraho.”

:35

Bazabonamo ibyo bashaka byose, kandi iwacu hari n’inyongera (yo kubona Allah imbonankubone).

:36

Ese ni ibisekuru bingahe tworetse mbere yabo, byabarushaga ubukana! Byari byarakwiriye mu bihugu byinshi bishaka ubuhungiro?

:37

Mu by’ukuri muri ibyo harimo urwibutso k’ufite umutima, cyangwa uteze amatwi kandi akaba n’umuhamya (wita ku bintu).

:38

Rwose twaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, kandi ntitwagize umunaniro.

:39

Bityo, (yewe Muhamadi) jya wihanganira ibyo bavuga, unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga.

:40

Ndetse no mu ijoro ujye umusingiza, na nyuma yo kubama (nyuma y’iswala).

:41

Kandi uzatege amatwi umunsi uhamagara (Malayika uzavuza impanda), azahamagarira hafi.

:42

Umunsi bazumva urusaku rw’impanda y’ukuri, uwo uzaba ari umunsi w’izuka.

:43

Mu by’ukuri ni twe dutanga ubuzima tukanabwisubiza, kandi iwacu ni ho garukiro.

:44

Umunsi isi izabasadukiraho, bakavamo bihuta. Uko kuzaba ari ukubakoranya koroshye kuri twe.

:45

Tuzi neza ibyo bavuga kandi wowe (Muhamadi) ntugomba kubahatira kwemera. Ahubwo wibutse wifashishije Qur’an wa wundi utinya ibihano byanjye.