Isomero ryose rya Islamu

52 - The Mount - Aţ-Ţūr

:1

Ndahiye Umusozi wa Twuur.

:2

N’igitabo cyanditse (Qur’an),

:3

Ku mpapuro zikozwe mu ruhu (rusukuye) ruramburwa (kugira ngo gisomwe).

:4

N’ingoro (yo mu ijuru) ihora isurwa (n’abamalayika).

:5

N’igisenge gihanitse (ikirere).

:6

N’inyanja zibirinduye (ku munsi w’imperuka)

:7

Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe bizabaho nta kabuza,

:8

Ntagishobora kuzabikumira.

:9

Umunsi ikirere kizatigita umutingito (ukomeye).

:10

N’imisozi ikagenda (nk’uko ibicu bigenda).

:11

Kuri uwo munsi ibihano bikomeye bizaba ku bahinyuye (ukuri),

:12

Ba bandi bahugira mu kwishimisha mu biganiro byuzuye ibinyoma, bidafite akamaro.

:13

Umunsi bazasunikirwa mu muriro wa Jahanamu ku ngufu.

:14

(Bazabwirwa bati) “Uyu ni wo muriro mwajyaga muhinyura.”

:15

Ese ibi (bihano mubona) ni uburozi cyangwa ntimubona?

:16

Ngaho nimuhiremo, kandi mwabyihanganira cyangwa mutabyihanganira, byose ni kimwe kuri mwe. Mu by’ukuri (ibyo muri kubona) ni ibihembo by’ibyo mwakoraga.

:17

Mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazaba bari mu busitani n’inema (bihoraho).

:18

Binezeza mu byo Nyagasani wabo yabahaye, ndetse no kuba Nyagasani wabo yabarinze ibihano by’umuriro.

:19

(Bazabwirwa bati) “Nimurye munanywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.”

:20

Bazaba begamye ku bitanda bitondetse ku murongo. Tuzanabashyingira Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini).

:21

Naho ba bandi bemeye maze ababakomokaho bakabakurikira mu kwemera, tuzabahuza n’ababakomotseho (mu ijuru), kandi nta cyo tuzigera tugabanya mu bikorwa byabo. Buri muntu azabazwa ibyo yakoze.

:22

Tuzabaha imbuto n’inyama (by’amoko yose) bazajya bifuza.

:23

Bazajya bahererekanyamo ibirahure by’ikinyobwa kitazabatera kuvuga amagambo adafite akamaro cyangwa ngo kibatere gukora ibyaha.

:24

Bazaba bazengurukwamo n’abahungu b’abahereza babo, bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo.

:25

Bamwe muri bo bazajya bahindukira barebe bagenzi babo, babazanya,

:26

Bavuga bati “Mbere (ku isi) twabaga turi mu miryango yacu dufite ubwoba n’impungenge (z’ibihano bya Allah)”,

:27

“None Allah yatugororeye, aturinda ibihano by’umuriro utwika.”

:28

Mu by’ukuri mbere twajyaga tumusenga (wenyine). Rwose ni We Mugiraneza, Nyirimbabazi.

:29

Bityo, (yewe Muhamadi) komeza wibutse! Mu by’ukuri ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (zo kuba warahawe ubutumwa), ntabwo uri umupfumu cyangwa umusazi (nk’uko babivuga).

:30

Ahubwo (abahakanyi) baravuga bati “(Muhamadi) ni umusizi, reka tumutege iminsi (azapfe nk’uko abandi basizi bapfuye)!”

:31

Babwire uti “Ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje.”

:32

Cyangwa imitekerereze yabo ni yo ibategeka (kuvuga) ibyo? Cyangwa ahubwo ni abantu barengera (imbibi za Allah)?

:33

Ndetse bavuga ko (Qur’an) yayihimbiye? (Oya), ahubwo ntibemera!

:34

Ngaho nibazane inkuru zimeze nk’iziyivugwamo (Qur’an), niba koko ari abanyakuri.

:35

Ese (bibwira ko) baremwe nta cyo bakomowemo, cyangwa ni bo baremyi?

:36

Cyangwa bibwira ko baremye ibirere n’isi? Ahubwo ntibizera!

:37

Cyangwa bibwira ko bafite ibigega bya Nyagasani wawe? Cyangwa ni bo bagenga (b’isi, bakora ibyo bashaka)?

:38

Cyangwa bibwira ko bafite urwego buririraho (bajya mu ijuru) ngo bumvirize ibivugirwayo? Ngaho umwumviriza wabo nazane ibimenyetso simusiga!

:39

Cyangwa bibwira ko (Allah) afite abakobwa, mwe mukagira abahungu?

:40

Cyangwa bibwira ko (wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu?

:41

Cyangwa bibwira ko bazi ibyihishe, bakaba babyandika (badakeneye ibyo ubabwira)?

:42

Cyangwa icyo bashaka ni ubugambanyi? Nyamara abahakanye ni bo bazahanirwa ubugambanyi bwabo.

:43

Cyangwa bafite indi mana itari Allah? Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.

:44

N’iyo baza kubona igice cy’ikirere kigwa hasi, bari kuvuga bati “Ni igicu gicucitse!”

:45

Bareke kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo, aho bazagwa igihumure bagapfa (kubera ibihano).

:46

Umunsi imigambi mibisha yabo itazagira icyo ibamarira, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.

:47

Kandi mu by’ukuri abakora ibibi bazahanishwa ibindi bihano (ku isi) mbere y’ibyo (ku munsi w’imperuka); ariko abenshi muri bo ntibabizi.

:48

Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kuko mu by’ukuri tuguhanzeho amaso. Ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe igihe ubyutse (ugiye gusali),

:49

No mu ijoro ujye umusingiza, ndetse n’igihe urumuri rw’inyenyeri ruba rugenda rukendera.