Isomero ryose rya Islamu
1

Igihe ubutabazi bwa Allah (kuri wowe Muhamadi) buzaza, ndetse n’intsinzi (yo kubohora umujyi wa Maka),

2

Nuko ukabona abantu binjira mu idini rya Allah ku bwinshi,

3

Uzasingize ikuzo rya Nyagasani wawe (aho uri hose), unamusabe imbabazi; kuko ari We Uwakira ukwicuza (kw’abagaragu be).