Isomero ryose rya Islamu
1

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bahakanyi!

2

Singaragira ibyo mugaragira,

3

Kandi namwe ntimugaragira uwo ngaragira.

4

Ndetse nanjye sinzigera ngaragira ibyo mugaragira,

5

Kandi namwe ntimuzigera mugaragira uwo ngaragira.

6

Mufite idini ryanyu, nanjye nkagira idini ryanjye.”