Isomero ryose rya Islamu

111 - The Palm Fiber - Al-Masad

:1

Amaboko yombi ya Abu Lahab arakorama (kubera ko yayakoreshaga abangamira Intumwa y’Imana), ndetse na we ubwe azorame.

:2

Umutungo we n’urubyaro rwe nta cyo bizamumarira.

:3

Azahira mu muriro ugurumana,

:4

Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti (by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo).

:5

Mu ijosi rye (uwo mugore) hazaba hari umurunga wo mu muriro.