1
Amaboko yombi ya Abu Lahab arakorama (kubera ko yayakoreshaga abangamira Intumwa y’Imana), ndetse na we ubwe azorame.
2
Umutungo we n’urubyaro rwe nta cyo bizamumarira.
3
Azahira mu muriro ugurumana,
4
Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti (by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo).
5
Mu ijosi rye (uwo mugore) hazaba hari umurunga wo mu muriro.