Isomero ryose rya Islamu

55 - The Beneficent - Ar-Raĥmān

:1

Nyirimpuhwe (Allah),

:2

Yigishije (umuntu) Qur’an,

:3

Yaremye umuntu,

:4

Amwigisha gusobanura (mu buryo bwumvikana).

:5

Izuba n’ukwezi bigendera ku mubare (no kuri gahunda ya Allah).

:6

N’ibyatsi birandaranda ndetse n’ibiti, byose birubama (bikicisha bugufi imbere ya Allah).

:7

N’ikirere yagihanitse hejuru cyane (y’isi) ndetse ashyiraho n’ibipimo (bya buri kintu)

:8

Kugira ngo mutarengera mu bipimo (byagenwe).

:9

Bityo, mujye mutanga ibipimo byuzuye kandi ntimukibishe iminzani.

:10

N’isi (Allah) yayishyiriyeho ibiremwa.

:11

Irimo imbuto n’imitende ifite imbuto zitwikiriwe n’ibishishwa,

:12

Ndetse n’impeke ziri mu bishishwa (byazo); iz’inyamisogwe n’izihumura.

:13

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:14

(Allah) yaremye umuntu (Adamu) mu itaka ryumye ukomangaho rikirangira nk’ibikoresho bibumbye mu ibumba,

:15

Anarema amajini mu birimi by’umuriro.

:16

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:17

(Ni We) Nyagasani w’Uburasirazuba bubiri akaba na Nyagasani w’Uburengerazuba bubiri.

:18

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:19

Yaretse inyanja ebyiri (ifite amazi y’urubogobogo n’indi y’urwunyunyu) zirahura;

:20

Hagati yazo hari urubibi zitarenga (ruzitandukanya kugira ngo zitivanga).

:21

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:22

Muri zo havamo amasaro arabagirana (Lu-ulu-u) na Marijani.

:23

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:24

Kandi (Allah ni We) ufite ububasha ku mato manini agendera mu nyanja, ameze nk’imisozi.

:25

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:26

Buri ikiyiriho (isi) cyose kizapfa,

:27

Maze hasigare gusa uburanga butagatifu bwa Nyagasani wawe, Nyirikuzo n’icyubahiro.

:28

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:29

Buri cyaremwe cyose kiri mu birere no ku isi kiramusaba (ibyo cyifuza). Naho We buri munsi aba agena gahunda (z’ibiremwa).

:30

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:31

Yemwe matsinda abiri (y’abantu n’amajini), tuzabacira imanza (ku munsi w’imperuka).

:32

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:33

Yemwe majini namwe bantu! Niba mufite ubushobozi bwo kugenda mukarenga imbago z’ibirere n’isi (muhunga ibihano bya Allah), muzagende. Ariko ntimushobora kuzirenga keretse ku bw’ububasha (bwa Allah).

:34

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:35

Muzohererezwa ikibatsi cy’umuriro n’umuringa (washongeshejwe), kandi ntimuzitabara.

:36

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:37

(Mwibuke) ubwo ikirere kizasatagurika, maze kigahinduka nk’ururabo rutukura rumeze nk’amavuta yabize.

:38

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:39

Kuri uwo munsi, nta muntu cyangwa ijini uzagira icyo abazwa ku bijyanye n’ibyaha bye (kuko bizaba bizwi neza)

:40

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:41

Inkozi z’ibibi zizamenyerwa ku bimenyetso byazo, kandi zizaterurwa zifatiwe mu bihorihori n’ibirenge byazo.

:42

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:43

Uyu ni umuriro wa Jahanamu inkozi z’ibibi zajyaga zihinyura!

:44

Bazaba bagenda bagaruka hagati yawo n’amazi yatuye, ashyushye cyane.

:45

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:46

Ariko wa wundi utinya kuzahagarara imbere ya Nyagasani we, azaba afite ubusitani bubiri (mu Ijuru).

:47

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:48

(Ubwo busitani buzaba burimo ibiti) bifite amashami acucitse kandi atoshye.

:49

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:50

Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo amasoko abiri atemba.

:51

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:52

Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo ubwoko bubiri bwa buri rubuto.

:53

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:54

Bazaba begamye ku bitanda bishasheho ihariri iremereye, kandi imbuto zo muri ubwo busitani zizaba zibari hafi.

:55

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:56

(Ubwo busitani bwombi) buzaba burimo abagore bubika amaso yabo (kubera ikinyabupfura), batigeze bagira umuntu cyangwa ijini babakoraho kuva na mbere (bakiri amasugi).

:57

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:58

(Bazaba bafite ubwiza) nk’ubw’amabuye y’agaciro ya Yaquut na Marjani.

:59

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:60

Ese hari igihembo cy’ibyiza kitari ibyiza?

:61

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:62

Kandi uretse n’ubwo (busitani) bubiri, hari ubundi busitani bubiri.

:63

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:64

(Bufite) ibara ry’icyatsi cyijimye.

:65

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:66

Muri ubwo (busitani) bwombi, (naho) hazaba harimo amasoko abiri avubura amazi.

:67

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:68

Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo imbuto, imitende n’imikomamanga.

:69

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:70

Hazaba harimo abagore beza b’imico myiza.

:71

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:72

Hazaba harimo abagore biyubashye bahora mu mahema.

:73

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:74

Mbere y’abo (bagabo bazaba bahawe), nta muntu cyangwa ijini wigeze ubakoraho,

:75

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:76

(Abagabo babo) bazajya begama ku misego y’icyatsi, n’amagodora meza anepa atatse neza.

:77

None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?

:78

Izina rya Nyagasani wawe, Nyirubuhambare n’icyubahiro, ryuje ubutungane n’imigisha.