Isomero ryose rya Islamu

54 - The Moon - Al-Qamar

:1

Igihe cy’imperuka kiregereje ndetse n’ukwezi kwarasadutse.

:2

N’iyo (abahakanyi) babonye igitangaza, batera umugongo bakavuga bati “Ubu ni uburozi bugikomeje!”

:3

Barahakanye banakurikira irari ryabo, kandi buri kintu kizagira iherezo.

:4

Kandi rwose bagezweho n’inkuru zibabuza (gukora ibibi),

:5

(Izo nkuru ziri muri Qur’an) zuje ubushishozi buhebuje, ariko uko kubaburira nta cyo kwabamariye.

:6

Bityo (yewe Muhamadi), birengagize kandi (unabibutse) umunsi umuhamagazi azahamagarira kugana ku kintu kibi cyane (gucirwa urubanza ku munsi w’imperuka),

:7

Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), basohoka mu mva bameze nk’inzige zinyanyagiye.

:8

Bihuta bagana uhamagara. Abahakanyi bazavuga bati “Uyu ni umunsi ugoye.”

:9

Na mbere yabo, abantu ba Nuhu bahinyuye umugaragu wacu, maze baravuga bati “Ni umusazi”, ndetse aranamaganwa.

:10

Nuko asaba Nyagasani we (agira ati) “Rwose njye naneshejwe, ngaho tabara!”

:11

Nuko dufungura amarembo y’ikirere, hamanuka amazi yisuka ari menshi.

:12

Nuko isi tuyikuramo amasoko, maze amazi (yo mu nsi no hejuru) arahura ku bw’itegeko ryagenwe.

:13

Maze (Nuhu) tumutwara mu gikozwe mu mbaho n’imisumari (inkuge).

:14

Cyagendaga (hejuru y’amazi) tugihanze amaso; (ibyo) biba igihembo cy’uwo bahakanye.

:15

Rwose (iyi nkuru ya Nuhu) twarayiretse ngo ibe ikimenyetso (n’isomo ku bazaza nyuma ye). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

:16

Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!

:17

Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

:18

Aba Adi bahinyuye (Intumwa yabo Hudu); mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!

:19

Mu by’ukuri twaboherereje inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha ku munsi w’amakuba akomeye,

:20

Uterura abantu bakamera nk’ingiga z’ibiti by’imitende byaranduwe.

:21

Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!

:22

Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

:23

Aba Thamudi bahinyuye kuburira (kwacu)

:24

Nuko baravuga bati “Ese ni gute twafata umuntu umwe unadukomokamo ngo tube ari we dukurikira? Rwose ubwo twaba turi mu buyobe n’ubusazi!”

:25

Ese ubu koko urwibutso ni we wenyine muri twe rwahawe? Ahubwo we ni umubeshyi akaba n’umwibone.

:26

Bidatinze bazamenya umubeshyi w’umwibone uwo ari we.

:27

Tugiye kuboherereza ingamiya (y’ingore) kugira ngo tubagerageze; bityo bagenzure unabihanganire.

:28

Unababwire ko amazi bagomba kuyasangira na yo (ingamiya); buri wese azajya agira igihe cye cyo kuyanywaho.

:29

Ariko bahamagaye mugenzi wabo (afata inkota) arayica.

:30

Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!

:31

Mu by’ukuri twaboherereje urusaku rumwe gusa, maze bamera nk’ibyatsi byumye byaribaswe.

:32

Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

:33

Abantu ba Lutwi bahinyuye kuburira (kwacu),

:34

Twaboherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (ubarimbura bose), usibye gusa umuryango wa Lutwi twarokoye mu rukerera,

:35

(Ibyo twabikoze) ku bw’ingabire ziduturutseho. Uko ni ko duhemba ushimira.

:36

Nyamara (Lutwi) yari yarababuriye ko bazahura n’ibihano byacu, nuko bashidikanya kuri uko kuburira (kwacu).

:37

Baranamwinginze (ngo abahe) abashyitsi be (kugira ngo babakorere ubutinganyi). Nuko tubahuma amaso (tuvuga tuti) “Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no kuburira (kwanjye)!”

:38

Kandi rwose twabazindukirije mu bihano bikomeza (kuzageza ku munsi w’imperuka).

:39

Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no ku byo najyaga mbaburira!

:40

Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

:41

Kandi rwose kuburira (kwanjye) kwageze ku bantu ba Farawo,

:42

Bahinyuye ibitangaza byacu byose, nuko turabafata tubahanisha ibihano by’Umunyacyubahiro bihebuje, Ushobora byose.

:43

Ese abahakanyi banyu (b’i Maka) ni bo beza kurusha abo (abantu ba Adi, aba Thamudi, aba Nuhu n’aba Farawo, boretswe)? Cyangwa mufite ubudahangarwa bwanditse mu bitabo (bwo kutazahanwa)?

:44

Cyangwa (abo bahakanyi) baravuga bati “Twe turi benshi dushyize hamwe, dushoboye kwitabara!”

:45

Nyamara abo bishyize hamwe bazatsindwa banayabangire ingata.

:46

Ahubwo umunsi w’imperuka ni cyo gihe basezeranyijwe (cyo kuzahanirwaho), ndetse imperuka izaba iteye ubwoba cyane kandi irura.

:47

Mu by’ ukuri, inkozi z’ibibi ziri mu buyobe (hano ku isi) kandi zizahanishwa umuriro utwika!

:48

Umunsi uburanga bwabo buzakururirwa mu muriro (bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve igihano cy’umuriro.”

:49

Mu by’ukuri buri kintu twakiremye ku rugero twagennye (igeno ryacyo).

:50

Kandi itegeko ryacu ni (ijambo) rimwe; (ryihuta) nko guhumbya no guhumbura.

:51

Kandi rwose tworetse abantu bameze nkamwe (mu buhakanyi). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

:52

Kandi buri kintu cyose bakoze cyandikwaga mu bitabo (by’ibikorwa byabo).

:53

Na buri kintu, cyaba gito cyangwa kinini, kiranditse.

:54

Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’imigezi (Ijuru),

:55

Mu byicaro by’icyubahiro, hafi y’Umwami, Ushobora byose.