Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagize abagabye igitero bari ku nzovu (baje gusenya ingoro ya al Kaabat iri i Maka)?
Ese umugambi wabo mubisha ntiyawuburijemo?
Nuko akaboherereza uruhuri rw’inyoni,
Zikabatera amabuye y’ibumba yacaniriwe,
Maze akabagira nk’ibyatsi byakanjakanjwe.