Isomero ryose rya Islamu
1

Ibihano bikomeye bizaba kuri buri wese unegura abandi, usebanya,

2

Urundanya imitungo agahora ayibara.

3

Yibwira ko umutungo we uzatuma abaho ubuziraherezo!

4

Oya! Mu by’ukuri azajugunywa mu muriro witwa Hutwama (ushwanyaguza).

5

Ni iki kizakumenyesha Hutwama?

6

Ni umuriro wa Allah wenyegejwe,

7

(Uwo muriro) uzajya uzamuka ugere ku mitima (y’abazaba bawurimo),

8

Mu by’ukuri bazaba bawufungiwemo,

9

(Baziritse) ku nkingi ndende (kugira ngo batawusohokamo).