Isomero ryose rya Islamu

44 - The Smoke - Ad-Dukhān

:1

Haa Miim.

:2

Ndahiye igitabo (Qur’an) gisobanutse.

:3

Mu by’ukuri twakimanuye mu ijoro ryuje imigisha (Laylat-ul Qadri). Rwose turi ababurizi (b’uko ibihano bizashyikira abahakanyi).

:4

Muri iryo (joro) ni bwo buri kintu (kizaba mu mwaka) kigenanwa ubuhanga (amafunguro, igihe cy’amavuko, igihe cyo gupfa, amakuba...).

:5

Ni iteka riduturutseho. Mu by’ukuri ni twe twohereza (intumwa),

:6

Ku bw’impuhwe ziturutse kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

:7

Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo; niba muri abizera b’ukuri (nimube ari We musenga wenyine).

:8

Nta yindi mana iriho itari We (Allah). Ni we utanga ubuzima n’urupfu. Ni Nyagasani wanyu akaba ari na We Nyagasani w’abakurambere banyu.

:9

Nyamara bo bari mu gushidikanya bikinira.

:10

Ngaho tegereza umunsi ikirere kizazana umwotsi ugaragara,

:11

Uzapfukirana abantu. Icyo ni igihano kibabaza.

:12

(Bazavuga bati) “Nyagasani wacu! Dukize ibihano! Mu by’ukuri turi abemeramana!”

:13

Ni gute bakwibuka kwemera (ubu), kandi bari baragezweho n’intumwa (Muhamadi) ibasobanurira?

:14

Maze bakayitera umugongo, bakavuga bati “Uyu ni umuntu wigishijwe (n’abandi) kandi ni umusazi.”

:15

Rwose turabakuriraho ibihano mu gihe gito, kandi nta kabuza muzongera musubire (mu buhakanyi).

:16

Umunsi tuzabahanisha igihano gikomeye, mu by’ukuri tuzabaryoza (ibyo bakoze).

:17

Kandi mbere yabo (ababangikanyamana) twagerageje abantu ba Farawo, ubwo intumwa yubahitse (Musa) yabageragaho,

:18

(Irababwira iti) “Nimumpe abagaragu ba Allah (mbajyane). Mu by’ukuri njye ndi intumwa yizewe iboherejwemo.”

:19

“Ntimukanishyire hejuru imbere ya Allah. Rwose mbazaniye ibimenyetso bigaragara.”

:20

“Kandi nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na We Nyagasani wanyu, kugira ngo mutantera amabuye.”

:21

“Ariko nimutananyemera mundeke (ntimungirire nabi).”

:22

(Nuko bashaka kumugirira nabi) maze atakambira Nyagasani we agira ati “Mu by’ukuri aba bantu ni abagizi ba nabi (ubandinde).”

:23

(Allah aramubwira ati) “Ujyane n’abagaragu banjye nijoro; rwose (Farawo n’ingabo ze) baraza kubakurikira.”

:24

(Nimumara kwambuka) ureke inyanja igume uko iri ituje. Mu by’ukuri (Farawo n’ingabo ze) baraza kurohama.”

:25

(Ese Farawo n’abantu be) basize ubusitani n’imigezi bingana iki,

:26

Ibihingwa n’amazu meza,

:27

Naho umudendezo babagamo banezerewe!

:28

Uko ni ko byagenze! (Imitungo yabo) twayizunguje abandi bantu.

:29

Ikirere n’isi ntibyigeze bibaririra kandi ntibigeze bakererezwa (guhanwa).

:30

Kandi rwose twarokoye bene Isiraheli ibihano bisuzuguza,

:31

Bya Farawo, wari warishyize hejuru akaba no mu bakabya.

:32

(Bene Isiraheli) twabatoranyije tubizi tubarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo),

:33

Twanabahaye ibitangaza birimo ibigeragezo bigaragara.

:34

Mu by’ukuri abo (bahakanyi b’i Maka) baravuga bati:

:35

“Rwose nta rundi rupfu ruzabaho usibye urupfu rwacu rwa mbere (abantu bose bapfa), ndetse nta n’ubwo tuzazurwa,

:36

Ngaho nimugarure abakurambere bacu (bapfuye kera) niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye).

:37

Ese abo (babangikanyamana) ni bo beza cyangwa se abantu ba Tubba’i, ndetse na ba bandi babayeho mbere yabo? (Abo bose) twaraboretse kubera ko bari abagizi ba nabi.

:38

Ntabwo twaremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo dukina.

:39

Nta kindi cyatumye tubirema uretse ku mpamvu z’ukuri; nyamara abenshi muri bo ntibabizi.

:40

Mu by’ukuri umunsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa), ni wo munsi w’isezerano rya bose.

:41

Umunsi inshuti magara itazagira icyo imarira inshuti magara ngenzi yayo, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.

:42

Uretse uwo Allah azagirira impuhwe. Mu by’ukuri (Allah) ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.

:43

Mu by’ukuri igiti cya Zaqumu,

:44

Kizaba amafunguro y’umunyabyaha,

:45

(Ayo mafunguro azaba ameze) nk’umuringa washongeshejwe, uzaba utogotera mu nda,

:46

Nko gutogota kw’amazi yatuye.

:47

(Hazatangwa itegeko rigira riti) “Nimumufate mumukururire mu muriro rwagati (uguramana)”,

:48

“Maze mumusuke amazi yatuye mu mutwe nk’igihano.”

:49

(Maze abwirwe annyegwa ati) “Sogongera! Mu by’ukuri (wajyaga wibwira ko) uri umunyacyubahiro, umunyabuntu”

:50

Mu by’ukuri iki ni cyo (gihano) mwajyaga mushidikanyaho.

:51

Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari ahantu hatekanye (mu Ijuru),

:52

Mu busitani n’amasoko.

:53

Bazaba bambaye imyambaro ikoze mu ihariri (umwambaro ukoze mu budodo bw’amagweja) yorohereye ndetse n’iremereye, (bicaye) bateganye.

:54

Uko ni ko bizaba bimeze. Tuzanabashyingira Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini).

:55

Bazarisabiramo imbuto (z’ubwoko bwose), batekanye.

:56

Ntabwo bazasogongeramo urupfu uretse urupfu rwa mbere (bari ku isi), kandi Allah azabarinda ibihano by’umuriro ugurumana.

:57

Bizaba ari ingabire ziturutse kwa Nyagasani wawe! Iyo ni yo izaba ari intsinzi ihambaye!

:58

Mu by’ukuri (Qur’an) twarayoroheje mu rurimi rwawe (rw’Icyarabu), kugira ngo bibuke (maze bibabere isomo).

:59

Ngaho (yewe Muhamadi) tegereza (ibyo nagusezeranyije bizababaho), mu by’ukuri na bo bategereje (ibizakubaho).