Isomero ryose rya Islamu
1

Ndahiye (abamalayika bahagaze) ku mirongo itunganye (basenga).

2

N’abajyana ibicu (babyerekeza aho Allah ashaka).

3

N’abasoma (amagambo ya Allah) basingiza (Nyagasani wabo).

4

Mu by’ukuri Imana yanyu ni imwe.

5

Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, akaba na Nyagasani w’uburasirazuba bwose.

6

Mu by’ukuri ikirere cyegereye isi twagitakishije inyenyeri.

7

Tunakirinda buri shitani ryose ryigometse (dukoresheje ibishashi by’umuriro).

8

Ntashobora (amashitani) kumviriza (ibivugwa n’) abanyacyubahiro bo hejuru (abamalayika), kubera ko aterwa (ibishashi) mu mpande zose.

9

Bigamije kuyirukana. Kandi (no ku munsi w’imperuka) azahanishwa ibihano bihoraho.

10

Usibye iribashije kwiba (ibanga) bwangu nuko rigakurikizwa ibishashi by’umuriro.

11

Ngaho (yewe Muhamadi) babaze (abahakanyi b’i Maka) niba iremwa ryabo ari ryo rikomeye kurusha ibyo twaremye (ibirere n’isi ndetse n’imisozi). Mu by’ukuri twabaremye mu ibumba rimatira.

12

Ahubwo uratangazwa (no kuba bahakana izuka) naho bo banannyega (ubutumwa bwawe).

13

N’iyo bibukijwe (amagambo ya Allah) ntibibuka.

14

N’iyo babonye igitangaza (giturutse kwa Allah) bashishikarizanya kukinnyega.

15

Maze bakavuga bati “Iki si ikindi usibye ko ari uburozi bugaragara.”

16

“Ese nidupfa tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) tuzazurwa koko?”

17

“N’abakurambere bacu (bazazurwa) se?”

18

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yego! (muzazurwa), kandi muzaba musuzuguritse.”

19

Mu by’ukuri impanda izavuzwa rimwe, maze (bazurwe) babone (ibyo basezeranyijwe).

20

Nuko bavuge bati “Mbega ishyano tubonye! Uyu ni umunsi w’ibihembo.”

21

Uyu ni wo munsi w’urubanza mwajyaga muhinyura.

22

(Abamalayika bazababwira) bati “Mukoranye inkozi z’ibibi n’abambari bazo ndetse n’ibyo basengaga,

23

“Bitari Allah, maze muberekeze mu nzira igana umuriro ugurumana”,

24

“Munabahagarike kuko mu by’ukuri bagomba (kubanza) kubazwa.”

25

(Bazabazwa bati) “Byagenze bite ko mudatabarana (nk’uko mwabigenzaga ku isi)?”

26

Ahubwo kuri uwo munsi bazaba baciye bugufi (basuzuguritse).

27

Nuko bamwe bahindukire berekere ku bandi babazanya

28

Bavuga bati “Mu by’ukuri ni mwe mwatugeragaho mwitwaje idini kandi mugamije kutuyobya.”

29

Abandi babasubize bati “Ahubwo ntabwo mwari abemeramana”,

30

“Kandi nta bubasha twari tubafiteho; ahubwo mwari abantu barengera (imbibi za Allah).”

31

“None imvugo ya Nyagasani wacu idusohoreyeho ko tugomba kumva ububabare bw’ibihano.”

32

“Twarabayobeje kuko mu by’ukuri natwe twari twarayobye.”

33

Kuri uwo munsi bose bazaba bafatanyije ibihano.

34

Mu by’ukuri uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi,

35

Kuko iyo babwirwaga ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, baribonaga.

36

Bakanavuga bati “Ese koko tureke imana zacu kubera umusizi w’umusazi?”

37

Ahubwo (Intumwa Muhamadi) yazanye ukuri inahamya iby’intumwa zayibanjirije.

38

Mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) mugiye kumva ibihano bibabaza.

39

Kandi nta kindi muri buhemberwe kitari ibyo mwakoze.

40

Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera.

41

Abo bazahabwa amafunguro azwi (mu ijuru):

42

Imbuto; kandi bazaba bubashywe,

43

Mu busitani bwuje inema (Ijuru).

44

Bari ku bitanda berekeranye,

45

Bazengurutswamo ibirahuri by’inzoga (zidasindisha) zavomwe mu migezi itemba,

46

Zererana, ziryoheye abazinywa.

47

48

Kandi bazaba bafite (abagore) barinda indoro zabo, b’amaso meza manini

49

Bameze nk’amagi yarinzwe neza.

50

Maze bamwe bahindukire barebe abandi babazanye.

51

Umwe muri bo azavuga ati “Mu by’ukuri nari mfite inshuti magara (ku isi)”,

52

Yajyaga ivuga iti “Ese wowe koko uri mu bemera (izuka)”?

53

“Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzabazwa ibyo twakoze koko?”

54

Avuge ati “Ese mushobora kureba (mu muriro)?”

55

Nuko arebe amubone hagati mu muriro ugurumana.

56

Avuge ati “Ndahiye ku izina rya Allah! Wari hafi yo kunyoreka.”

57

“Iyo bitaza kuba ku bw’inema ya Nyagasani wanjye, nanjye nari kuba mu bazanywe (mu muriro nka we).”

58

(Abazaba bari mu ijuru bazavuga bati) “Ese ntabwo tuzongera gupfa?”

59

“Usibye gusa urupfu rwacu rwa mbere, ndetse nta n’ubwo tuzahanwa (nyuma y’uko twinjiye mu ijuru)?”

60

“Mu by’ukuri iyi ni intsinzi ihambaye.”

61

Ku rugero nk’uru, ngaho abakora (ibyiza) nibakore.

62

Ese kwakirwa gutyo si ko kwiza, cyangwa (kwakirizwa) igiti cya Zaqum (kigira imbuto zirura cyane, ni byo byiza)?

63

Mu by’ukuri (icyo giti) twakigize ikigeragezo ku bahakanyi.

64

Ni igiti gishibuka mu ndiba y’umuriro ugurumana.

65

Imbuto zacyo zimeze nk’imitwe y’amashitani.

66

Mu by’ukuri bazazirya bazuzuze inda.

67

Maze barenzeho amazi avangiye yatuye.

68

Hanyuma ukugaruka kwabo kuzabe kwerekera mu muriro ugurumana.

69

Mu by’ukuri basanze abakurambere babo barayobye.

70

Nuko na bo bihutira kugera ikirenge mu cyabo.

71

Kandi rwose abenshi mu babayeho mbere yabo barayobye.

72

Kandi mu by’ukuri twaranaboherereje ababurizi.

73

Ngaho reba uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze.

74

Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera.

75

Kandi rwose Nuhu yaratwiyambaje kandi ni twe beza bo gusubiza (uwatwiyambaje).

76

Nuko tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye.

77

Maze dusigaza abamukomokaho.

78

Tunamuha kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye.

79

Amahoro nabe kuri Nuhu mu biremwa byose.

80

Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.

81

Mu by’ukuri yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana (twarokoye).

82

Hanyuma turohamisha abandi (bahakanye).

83

Mu by’ukuri no mu bamukurikije harimo Ibrahimu.

84

Ubwo yaganaga Nyagasani we n’umutima ukeye.

85

Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati “Ibi mugaragira ni ibiki?”

86

“Ese ibigirwamana mwihimbiye muretse Allah ni byo mushaka?”

87

“Ese mutekereza iki kuri Nyagasani w’ibiremwa byose?”

88

Nuko (Ibrahimu) yitegereza inyenyeri.

89

Maze aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndarwaye”.

90

Nuko barahindukira barigendera.

91

Maze yinyabya (mu ibanga) ku bigirwamana byabo, nuko aravuga ati “Ese ntimurya (aya mafunguro mwateguriwe)?”

92

“Bite byanyu ko mutavuga?”

93

Maze arabyadukira (mu ibanga) abijanjaguza ukuboko kwe kw’iburyo.

94

Nuko (ba babangikanyamana) bagaruka bamugana bihuta.

95

Arababwira ati “Ese mugaragira ibyo mwihangiye”,

96

“Kandi Allah yarabaremye, mwe n’ibyo mukora?”

97

Baravuga bati “Nimumwubakire itanura maze mumujugunye mu muriro ugurumana.”

98

Bamucuriye umugambi mubisha, nuko turabasuzuguza.

99

Nuko (amaze kurokoka umuriro) aravuga ati “Mu by’ukuri ngannye kwa Nyagasani wanjye, azanyobora.”

100

“Nyagasani wanjye! Mpa (umwana) uzaba umwe mu ntungane.”

101

Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara umuhungu witonda (ari we Isimayili).

102

Maze (umuhungu we) amaze kugera mu kigero cyo kugendana na we, (ise) aravuga ati “Mwana wanjye! Mu by’ukuri narose nkubaga (ngutangaho igitambo kwa Allah), mbwira uko ubibona. Aravuga ati “Dawe! Kora icyo wategetswe, Allah nabishaka uzansanga mu bihangana.”

103

Nuko bombi bamaze kumvira (itegeko rya Allah), (Ibrahimu) amuryamisha hasi yubitse umutwe (kugira ngo amubage).

104

Maze turamuhamagara tuti “Yewe Ibrahimu!

105

Rwose wakabije inzozi. Mu by’ukuri uko ni ko duhemba abakora neza.”

106

Mu by’ukuri iki ni cyo kigeragezo kigaragara.

107

Nuko tumucunguza igitambo gihambaye (intama).

108

Tunamuha kuzasigara avugwa neza mubazabaho nyuma ye.

109

Amahoro nabe kuri Ibrahimu.

110

Uko ni ko tugororera abakoze neza.

111

Mu by’ukuri (Ibrahimu) yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana.

112

Kandi twamuhaye inkuru nziza (yo kuzabyara) Isihaka, akaba umuhanuzi (ndetse akaba n’umwe) mu ntungane.

113

Nuko we na Isihaka tubaha imigisha. No mu rubyaro rwabo harimo abakora ibyiza ndetse n’abihemukira ku buryo bugaragara.

114

Kandi rwose Musa na Haruna twabahaye ingabire (y’ubutumwa).

115

Maze bombi n’abantu babo tubakiza amakuba ahambaye (yo kurohama).

116

Turanabatabara nuko baba ari bo batsinda.

117

Nuko tubaha igitabo (Tawurati) gisobanutse,

118

Tunabayobora inzira igororotse.

119

Kandi twanabahaye kuzasigara bavugwa neza mu bazabaho nyuma yabo.

120

Amahoro nabe kuri Musa na Haruna.

121

Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.

122

Rwose bombi bari mu bagaragu bacu b’abemeramana.

123

Kandi mu by’ukuri Iliyasi yari umwe mu ntumwa.

124

Ubwo yabwiraga abantu be ati “Ese ntimugandukira Allah?

125

Ese musaba Ba’ala (ikigirwamana) muretse Umuremyi usumba abandi?

126

Allah, Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu?”

127

Nuko (Iliyasi) baramuhinyura. Mu by’ukuri bazazanwa (kugira ngo bahanwe),

128

Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera.

129

Twanamuhaye kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye.

130

Amahoro nabe kuri Iliyasi n’abamukurikiye.

131

Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza.

132

Mu by’ukuri (Iliyasi) yari mu bagaragu bacu b’abemeramana.

133

Kandi rwose Lutwi yari umwe mu ntumwa.

134

Ubwo twamurokoraga n’ab’iwe bose,

135

Usibye gusa umukecuru (umugore we) wabaye mu basigaye (mu bihano),

136

Hanyuma abandi (bo mu mudugudu wa Sodoma) turabarimbura.

137

Kandi rwose mubanyuraho (ku matongo yabo) mu gitondo,

138

Ndetse na nijoro. Ese ntimutekereza?

139

Kandi mu by’ukuri Yunusu yari umwe mu ntumwa.

140

(Wibuke) ubwo yahungiraga (nta ruhushya rwa Allah) mu bwato bwuzuye (abantu n’ibintu).

141

Maze (akemera) kuba umwe mu batombora (kugira ngo bamenye urohwa mu nyanja), nuko aratsindwa (aba ari we uyirohwamo).

142

Nuko ifi iramumira agayitse (kuko yari yakoze igikorwa cyo gusiga abantu be atabiherewe uburenganzira na Allah).

143

Iyo aza kuba atari mu basingiza Allah,

144

Yari kuguma mu nda yayo kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho.

145

Nuko tumujugunya ku butaka bw’agasi ameze nk’umurwayi,

146

Maze aho yari ari tuhameza uruyuzi rwera ibihaza (kugira ngo rumugirire akamaro)

147

Nuko tumwohereza ku bantu ibihumbi ijana cyangwa banarenga.

148

Maze baremera, nuko tubaha umunezero w’igihe gito.

149

Ngaho (yewe Muhamadi) babaze uti “Ese Nyagasani wawe afite abakobwa gusa, hanyuma bo bakagira abahungu?

150

Cyangwa twaremye abamalayika b’abakobwa babireba (ikaba ari yo mpamvu bavuga ko abamalayika ari igitsina gore)?

151

Mu by’ukuri no mu binyoma byabo (ababangikanyamana b’i Maka) baravuga (bati):

152

“Allah yarabyaye (bavugaga ko abamalayika ari abakobwa ba Allah)” Nyamara rwose ni abanyabinyoma!

153

None se (ni ukubera iki) yaba yaratonesheje abakobwa akabarutisha abahungu?

154

Ese mwabaye mute? Amahitamo yanyu ashingira kuki?

155

Ese ntimutekereza?

156

Cyangwa mufite ibimenyetso bigaragara?

157

Ngaho nimuzane igitabo cyanyu, niba muri abanyakuri!

158

Kandi banashyize isano hagati Ye (Allah) n’amajini, nyamara amajini yo azi neza ko azazanwa (imbere ya Allah kugira ngo acirwe urubanza).

159

Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira!

160

Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera (ni bo batajya bagira ibyo bamwitirira).

161

Bityo, mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah,

162

Nta n’umwe (mu bemeramana) mushobora kuyobya.

163

Uretse abazajya mu muriro ugurumana.

164

Kandi nta n’umwe muri twe (abamalayika) udafite umwanya uzwi (mu ijuru).

165

Mu by’ukuri twe (abamalayika) dutonda imirongo (dusali nk’uko Abayisilamu babigenza).

166

Kandi mu by’ukuri ni twe dusingiza (Allah).

167

Kandi mu by’ukuri (ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga bavuga bati:

168

“Iyo tuza kugira urwibutso tuvanye ku bo hambere (mbere y’uko intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa),

169

Mu by’ukuri twari kuba abagaragu ba Allah b’imbonera.”

170

Nyamara (nyuma y’uko Qur’an ibagezeho) barayihakanye kandi vuba aha bazaba bamenya (ukuri).

171

Kandi rwose, isezerano ryacu ku bagaragu bacu b’Intumwa, ryaje mbere

172

Ko mu by’ukuri ari bo bazatabarwa.

173

Ndetse ko mu by’ukuri ingabo zacu ari zo zizatsinda.

174

Bityo rero (yewe Muhamadi), birengagize igihe runaka,

175

Maze ubahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano).

176

Ese ibihano byacu ni byo bashaka kwihutisha?

177

Nyamara ubwo bizabamanukiraho, kizaba ari igitondo kibi ku baburiwe.

178

Bityo rero (yewe Muhamadi), birengagize igihe runaka,

179

Unabahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano).

180

Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wawe, Nyagasani Nyiricyubahiro! Nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira!

181

Kandi amahoro nabe ku Ntumwa (zose za Allah)

182

Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.