Isomero ryose rya Islamu

15 - The Rocky Tract - Al-Ĥijr

:1

Alif Laam Raa. Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo, ikaba (n’imirongo ya) Qur’an isobanura neza (ibintu).

:2

(Ku munsi w’imperuka) ba bandi bahakanye bazicuza impamvu batabaye Abayisilamu (igihe bazaba babona Abayisilamu bajyanwa mu ijuru naho abahakanyi bajyanwa mu muriro).

:3

Bareke barye baninezeze, banarangazwe n’icyizere (cyo kuzaramba), vuba aha bazamenya (ko ibyiringiro byabo bitari ukuri).

:4

Nta mudugudu n’umwe twarimbuye, uretse ko wabaga ufite igihe cyawo cyagenwe.

:5

Nta muryango (Umat) n’umwe ushobora (kurimburwa) mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe.

:6

Baranavuze bati “Yewe uwamanuriwe urwibutso (Qur’an)! Mu by’ukuri uri umusazi.”

:7

Kuki utatuzanira abamalayika (bahamya ko uri intumwa ya Allah) niba koko uri umwe mu banyakuri?

:8

(Allah aravuga ati) “Ntabwo twohereza abamalayika (ku isi) bitari mu kuri (iyo bazanye ibihano). Kandi icyo gihe (abahakanyi) ntibarindirizwa.”

:9

Mu by’ukuri ni twe twahishuye urwibutso (Qur’an), kandi rwose ni natwe tuzarurinda.

:10

Mu by’ukuri twohereje Intumwa mbere yawe, mu miryango y’ababayeho mbere.

:11

Kandi nta ntumwa (n’imwe) yabageragaho ngo babure kuyinnyega.

:12

Uko ni ko tuwushyira (uwo muco wo kunnyega) mu mitima y’inkozi z’ibibi (zo mu gihe cyawe).

:13

Ntabwo bashobora kuyemera (Qur’an), kandi ingero (z’ibihano bya Allah) ku bo hambere zarabayeho.

:14

Kandi n’iyo tuza kubakingurira umuryango mu kirere, bagakomeza bazamuka (kugera ubwo babonye abamalayika, ntibari kwemera).

:15

Ahubwo bari kuvuga bati “Mu by’ukuri amaso yacu yahumye. Ahubwo twe turi abantu barozwe.”

:16

Kandi rwose twashyize inyenyeri nini mu kirere tunagitakira (abantu) bareba (kugira ngo babikuremo inyigisho).

:17

Twanakirinze amashitani yavumwe (kugira ngo atakigeramo akabasha kumviriza ibivugirwa mu ijuru),

:18

Uretse amwe muri yo (amashitani) ashobora kugira ibyo yumviriza (bibera mu ijuru), maze agakurikizwa ibishashi by’umuriro bigaragara.

:19

Twanashashe isi maze tuyishyiraho imisozi yo kuyishimangira, tunayimezamo ibimera byose ku gipimo gikwiye.

:20

Twanayibashyiriyemo ibibabeshaho ndetse n’ibibeshaho ibindi biremwa mwe mudaha amafunguro.

:21

Kandi nta kintu na kimwe tudatunze mu bigega byacu, ndetse tubitanga ku rugero rukwiye.

:22

Tunohereza imiyaga iremereza igicu, nuko tukamanura amazi aturutse mu kirere, tukayabaha ngo muyanywe; kandi ntabwo ari mwe mugenga ibigega byayo.

:23

Mu by’ukuri ni Twe dutanga ubuzima n’urupfu, kandi ni twe bazungura (b’isi n’ibiyirimo).

:24

Rwose tuzi ababayeho mbere muri mwe, kandi rwose tuzi n’abazabaho nyuma.

:25

Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzabakoranya (ku munsi w’ibarura). Rwose ni We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.

:26

Mu by’ukuri twaremye umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu ibumba ry’umukara ryahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe ryari rimaze).

:27

Naho Amajini (harimo na Shitani) tuyarema mbere (ya Adamu) tuyakomoye mu bishashi by’umuriro utagira umwotsi.

:28

Unibuke ubwo Nyagasani wawe yabwiraga Abamalayika ati "Mu by’ukuri ngiye kurema umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu ibumba ry’umukara ryahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe ryari rimaze).”

:29

“Nimara kumutunganya nkamuhuhamo roho inturutseho, muhite muca bugufi mumwubamire (byo kumuha icyubahiro atari ukumusenga)”

:30

Nuko Abamalayika bose barubama,

:31

Uretse Ibilisi (Shitani) wanze kuba mu bubama.

:32

(Allah) aravuga ati “Yewe Ibilisi! Kuki utubamye hamwe n’abubama?”

:33

(Ibilisi) aravuga ati “Sinakubamira umuntu waremye mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu ibumba ry’umukara ryahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe ryari rimaze)!”

:34

(Allah) aravuga ati “Ngaho sohoka hano (mu ijuru), kuko mu by’ukuri ubaye ikivume.”

:35

“Kandi mu by’ukuri umuvumo wanjye uzakubaho kugeza ku munsi w’imperuka.”

:36

(Ibilisi) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mpa kubaho kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho.”

:37

(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubaye mu bazarindirizwa.”

:38

“Kuzageza ku munsi w’igihe kizwi.”

:39

(Ibilisi) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Kubera ko wampanishije kuyoba, rwose nzabakundisha inzira igana mu buyobe ku isi, nanabayobye bose.”

:40

“Uretse abagaragu bawe bakwiyegereza muri bo.”

:41

(Allah) aravuga ati “Iyi ni inzira igororotse igana iwanjye.”

:42

“Mu by’ukuri wowe nta bubasha uzagira ku bagaragu banjye, uretse abayobye bazagukurikira.”

:43

“Kandi rwose umuriro wa Jahanamu ni wo bose basezeranyijwe.”

:44

Ufite imiryango irindwi, kandi buri muryango ufite abo wagenewe.

:45

Mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazaba bari mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi.

:46

(Bazabwirwa bati) “Nimuryinjiremo mu mahoro kandi mutekanye.”

:47

Tuzanakura inzangano mu bituza byabo (nuko babane mu ijuru) ari abavandimwe, bari ku bitanda barebana (baganira bishimye).

:48

Ntibazigera barigiramo umunaniro kandi ntibazarivanwamo.

:49

(Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye ko mu by’ukuri ndi Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

:50

Kandi ko n’ibihano byanjye ari ibihano bibabaza cyane.

:51

Unabatekerereze inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu (abamalayika),

:52

Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati “Mugire amahoro (Salamu)”, (nuko akabikiriza) maze akavuga ati “Mu by’ukuri muduteye ubwoba!”

:53

Baravuga bati “Ntugire ubwoba! Mu by’ukuri tuje kuguha inkuru nziza (yo kuzabyara) umuhungu w’umumenyi.”

:54

(Aburahamu) aravuga ati “Ese murampa iyo nkuru (yo kuzabyara umuhungu) kandi ngeze mu zabukuru mushingiye kuki?”

:55

Baravuga bati “Tuguhaye iyo nkuru nziza dushingiye ku kuri. Bityo, reka kuba mu bihebye.”

:56

(Aburahamu) aravuga ati “None se ni nde wakwiheba mu mpuhwe za Nyagasani we, usibye abayobye?”

:57

(Aburahamu arongera) aravuga ati “Ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe?”

:58

Baravuga bati “Mu by’ukuri twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi (ngo tubarimbure)”,

:59

“Usibye gusa umuryango wa Lutwi (Loti). Mu by’ukuri turabarokora bose.”

:60

Uretse umugore we (wigometse) twagennye ko aba mu bazasigara inyuma (bakarimbuka).

:61

Ubwo za ntumwa (abamalayika) zageraga ku muryango wa Loti;

:62

(Loti) yaravuze ati “Mu by’ukuri sinabamenye.”

:63

Baravuga bati “Ahubwo tukuzaniye ibyo bajyaga bashidikanyaho (ibihano).”

:64

“Tunakuzaniye ukuri (inkuru yo kurimbura inkozi z’ibibi), kandi rwose ibyo tuvuga ni ukuri.”

:65

“Bityo, ujyane n’umuryango wawe bujya gucya, unabagende inyuma kandi ntihagire n’umwe muri mwe ureba inyuma (kugira ngo na we atarimbuka) ndetse mwihute mujye aho mwategetswe.”

:66

Nuko tumuhishurira iryo tegeko ko kurimburwa kwabo (abo banyabyaha) kuri bube kare mu gitondo.

:67

Nuko abatuye umujyi (inkozi z’ibibi zo mu mujyi w’i Sodoma) baza bishimye (ku bw’inkuru y’abashyitsi ba Loti, bazi ko bagiye kubakorera ubutinganyi, kuko abo bamalayika bari baje mu ishusho y’abagabo)!

:68

(Loti) aravuga ati “Mu by’ukuri aba ni abashyitsi banjye; ntimunsebye!”

:69

“Munatinye Allah, ntimunkoze isoni!”

:70

(Za nkozi z’ibibi) ziravuga ziti “Ese ntitwakubujije kwakira abantu (batari muri twe)?”

:71

Aravuga ati “Aba (bakobwa bose bo mu gihugu) ni abakobwa banjye; bityo niba mukeneye gushaka (ngaho nimuze mbabashyingire, aho kwifuza abagabo bagenzi banyu).”

:72

Ndahiye ubuzima bwawe (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri (abantu ba Loti) bari mu buyobe bwabo barindagira.

:73

Maze urusaku rw’ibihano rubarimbura izuba rirashe.

:74

Nuko (imijyi yabo) turayubika maze tubanyagiza imvura y’amabuye acaniriye.

:75

Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bashishoza.

:76

Kandi mu by’ukuri (iyo mijyi twarimbuye) yari ku nzira nyabagendwa.

:77

Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bemeramana.

:78

Ndetse n’abari batuye i Ayikati (na bo) bari inkozi z’ibibi.

:79

Nuko turabahana. Kandi mu by’ukuri iyo (mijyi) yombi yari ku nzira nyabagendwa, igaragara.

:80

Kandi rwose, abari batuye Hijiri (na bo) bahinyuye intumwa (Swalehe).

:81

Twanabahaye ibimenyetso byacu, ariko barabyirengagiza.

:82

Kandi bajyaga bacukura imisozi bagakoramo amazu, (bakayabamo) batekanye.

:83

Maze urusaku (rw’ibihano) rubatera mu gitondo cya kare.

:84

Kandi ibyo bajyaga bakora nta cyo byabamariye.

:85

Ntitwanaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri. Kandi mu by’ukuri imperuka izaza (nta gushidikanya). Bityo (yewe Muhamadi) irengagize amakosa (yabo) ubababarire.

:86

Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Muremyi, Umumenyi uhebuje.

:87

Kandi rwose (yewe Muhamadi) twaguhaye imirongo (ayat) irindwi (Surat Al Fatihat) isomwa kenshi, tunaguha Qur’an ihambaye.

:88

Kandi ntuzarambure amaso yawe urangamira ibyo twahaye bamwe muri bo (abahakanyi), kugira ngo tubashimishe by’igihe gito, ndetse ntibakagutere agahinda. Kandi ujye worohera abemeramana.

:89

Unavuge uti “Mu by’ukuri njye ndi umuburizi ugaragara.”

:90

(Ndababurira ibihano) nk’ibyo (Allah) yahanishije abaciyemo (Qur’an) ibice.

:91

Ba bandi baciyemo ibice Qur’an (bakemera bimwe bagahakana ibindi).

:92

Ndahiye kuri Nyagasani wawe, rwose tuzababaza bose uko bakabaye

:93

Ku byo bajyaga bakora (bigomeka, babeshya).

:94

Bityo amamaza ibyo wategetswe, unitandukanye n’ababangikanyamana.

:95

Mu by’ukuri twe turahagije mu kukurinda abanyagasuzuguro,

:96

Ba bandi babangikanya Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Ariko bazamenya (ingaruka z’ibikorwa byabo).

:97

Kandi rwose tuzi ko ubuzwa amahoro n’ibyo bavuga.

:98

Bityo, singiza ishimwe rya Nyagasani wawe kandi ube mu bamwubamira.

:99

Unagaragire Nyagasani wawe, kugeza ubwo ukuri kudashidikanywaho (urupfu) kukugezeho.