Isomero ryose rya Islamu
1

Ese wamenye uhinyura umunsi w’ibihembo?

2

Uwo ni wa wundi uhutaza imfubyi,

3

Ntanashishikarize (abandi) kugaburira abakene,

4

Bityo, ibihano bikomeye biri ku basenga,

5

Ba bandi birengagiza iswala zabo (ntibazikorere ku bihe byayo byagenwe)

6

Ba bandi bakora ibyiza bagamije kwiyerekana,

7

Kandi bakanga (gutiza) ibikoresho byo mu rugo (ababikeneye).